Guverinoma y’u Rwanda yagize CP Theos Badege Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Igorora (RCS), mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 2 Mata 2026.
Iyo nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro.
CP Badege ni umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye mu nzego z’umutekano, aho yakoze imirimo itandukanye mu gihe cy’imyaka ishize.
Yamenyekanye cyane ubwo yari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda inshuro ebyiri zitandukanye.
Yatangiye uwo mwanya mu mwaka wa 2011, aza kuwusubiraho mu 2016 aho yari anashinzwe imikoranire n’itangazamakuru. Izo nshingano yazikoze kugeza mu ntangiriro za 2018.
Mbere yo kugirwa Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, CP Badege yari amaze igihe akorera muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Kuri uwo mwanya mushya, asimbuye DCG Rose Muhisoni wari uwuriho kuva mu mwaka wa 2021.
rwandatribune.rw