Perezida wa Republic of the Congo, Denis Sassou Nguesso, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya gatanu ikurikirana, akomeza ubutegetsi amazeho hafi imyaka 42.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Raymond Zéphirin Mboulou, yatangaje ko mu matora yabaye ku Cyumweru, Sassou Nguesso yatsinze ku majwi 94.82% nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora by’agateganyo.
Televiziyo ya Leta yatangaje ko abatora bitabiriye ku kigero cya 84.65%, nubwo kuri site nyinshi z’itora mu murwa mukuru Brazzaville hagaragaye abantu bake.
Abasesenguzi bari baravuze ko Sassou Nguesso w’imyaka 82 ashobora gutsinda byoroshye, kuko yari ahanganye n’abakandida batandatu batari bazwi cyane. Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira amatora, avuga ko imikorere yayo itari iboneye, mu gihe bamwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Jean-Marie Michel Mokoko na André Okombi Salissa bamaze hafi imyaka 10 bafunzwe.
Mu gihe amatora yari yegereje, internet yarafunzwe ndetse ingendo mu murwa mukuru ziragabanywa. Umwarimu witwa Clarisse Massamba yabwiye The Associated Press ko byari byitezwe ko Sassou Nguesso atsinda ayo matora ku majwi menshi.
Umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu Joe Washington Ebina yabwiye Reuters ko mbere y’amatora hari abarwanashyaka batawe muri yombi, amashyaka amwe agahagarikwa, kandi inama rusange z’abaturage zikagenzurwa cyane.
Nubwo Republic of the Congo ikungahaye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro, ikomeje guhura n’ikibazo cy’imyenda myinshi.
Nk’uko World Bank ibitangaza, imyenda y’iki gihugu ingana na 94.5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Sassou Nguesso uyobora ishyaka rya Congolese Party of Labour yatangiye kuyobora igihugu mu 1979, asubira ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara y’abenegihugu yamaze amezi ane. Mu 2015, referandumu yahinduye Itegeko Nshinga ikuraho imyaka ntarengwa n’umubare wa manda perezida ashobora kuyobora, bituma ashobora kongera kwiyamamaza nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.
Rwanda Tribune.rw