Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza amagambo akomeye ku ntambara ikomeje guhuza Israel na Iran, agaragaza ko igihugu cye gihagaze inyuma ya Israel byimazeyo.
Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo ku wa 26 Werurwe 2026, Gen.Muhoozi yavuze ko nubwo isi yose irambiwe iyi ntambara imaze igihe, Uganda itazigera yihanganira ibikorwa byashaka gutsinda Israel.
Yagize ati: “Twifuza ko intambara irangira, ariko ibiganiro byose biganisha ku gusenya Israel bizatuma natwe twinjira mu ntambara. Turi ku ruhande rwa Israel”.
Mu bundi butumwa bwe, uyu muyobozi yagarutse ku mpamvu zishingiye ku myemerere ye, avuga ko gushyigikira Israel bifitanye isano n’ukwemera kwa gikirisitu.
Yavuze ko abakirisitu bacunguwe na Yesu, kandi ko na Bibiliya igaragaza Israel nk’igihugu cyahawe umugisha.
Gen. Muhoozi yanavuze amagambo yateye impaka aho yagaragaje ko ingabo zabo zifite ubushobozi bwo kugera i Tehran mu gihe gito cyane, nubwo yavuze ko batifuza gukoresha imbaraga.
Si ubwa mbere agaragaje uru ruhande, kuko no mu kwezi gushize yari yatangaje umugambi wa Uganda wo kubaka urwibutso rw’icyubahiro rwa Yonatan Netanyahu ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe.
Uyu musirikare wa Israel azwi cyane mu gikorwa cyo mu 1976 cyo kubohoza abayahudi bari bashimuswe muri Uganda ku butegetsi bwa Idi Amin, nubwo yaje kuhasiga ubuzima.
Gen. Muhoozi yavuze ko icyo kibumbano kizaba ikimenyetso cy’umubano ukomeye uri hagati ya Uganda na Israel.
Iyi ntambara iri guhanganyamo Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze guhitana abarenga 3.200 barimo abasivile benshi.
Mu bayiguyemo harimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Nubwo ibihugu byinshi bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro byo kugarura amahoro, amagambo ya Gen.
Muhoozi agaragaza ko hari ibihugu bikomeje gufata impande mu buryo bukomeye, ibintu bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati.
rwandatribune.rw