Igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma ku wa Gatatu cyahitanye abantu batatu, barimo umukozi w’ubutabazi w’Umunyafuransa wakoreraga UNICEF, cyateje impaka ku wagiteguye, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushinjanya, naho umuryango mpuzamahanga wo ugasaba iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uwaba yaragabye iki gitero.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, amakuru avugwa cyane Goma ni igitero cya drone cyahitanye abantu batatu, barimo Karine Buisset, umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora kuba impinduka ikomeye mu ntambara imaze igihe ihungabanya uburasirazuba bwa RDC.
Urubuga rw’amakuru Infos27.cd ruvuga ko hari ukutumvikana mu bisobanuro bya AFC/M23 ku bijyanye n’inkomoko y’iki gitero.
Mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “Goma: inyuma y’igitero cya drone, hagaragara ukudahuza mu bisobanuro bya AFC/M23”, uru rubuga ruvuga ko amagambo y’uyu mutwe w’inyeshyamba arimo kwivuguruza.
Ku rundi ruhande, imbuga Actualite.cd na Actu30.cd zatangaje amagambo y’abayobozi ba AFC/M23 batuye mu gace ka Himbi muri Goma, bashinja Kinshasa gukoresha drones z’intambara mu bikorwa byiswe “kwica abantu ku buryo bwatoranyijwe”.
Icyakora, leta ya RDC yahakanye ibyo birego, ivuga ko u Rwanda rufite uruhare muri iki gitero cya drone, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nouveau Média.
Ikinyamakuru La Tempête des Tropiques cyasohoye umutwe w’inkuru ugira uti: “Uburasirazuba bwa RDC: intambara ya drones!”.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu mu gace ka Himbi habaye ubwoba bukomeye, aho ibiturika byaguye ku mazu y’abasivile, bigaragaza ko ikoreshwa rya drones mu ntambara rigeze ku rwego rushya mu mirwano ibera muri ako karere.
Abahitanywe n’icyo gitero
Ikinyamakuru La Référence Plus cyemeje ko abantu batatu bahitanywe n’iki gitero, barimo umukozi w’ubutabazi w’Umunyafuransa ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yihanganishije umuryango w’uwahitanywe n’iki gitero, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X, asaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa ku basivile.
ONU yasabye iperereza ryihuse
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Phare, Bruno Lemarquis, umwungirije w’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri MONUSCO, yamaganye bikomeye iri zamuka ry’ubugizi bwa nabi.
Yibukije ko ibitero bigabwa ku bakozi b’ubutabazi cyangwa ku bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara imbere y’inkiko mpuzamahanga.
Byongeye kandi, itsinda ry’inzobere ryo mu Muryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL) ryoherejwe i Goma kugira ngo rikore iperereza rya tekiniki.
Umuryango mpuzamahanga usaba ibiganiro
Mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushinjanya, abanyapolitiki bo mu Burayi nabo bagize icyo bavuga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévôt, yavuze ko iki gitero atari impanuka yihariye, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko amasezerano yo guhagarika imirwano akomeje kurengwaho n’impande zitandukanye.
Minisitiri Maxime yamaganye uru rugomo anasaba ko impande zose zasubira ku meza y’ibiganiro.
Kubwibyo Kandi ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Congo (ACP) cyatangaje ko Itorero ry’Abaporotesitanti muri Congo (ECC) ryasabye ibiganiro by’igihugu.
Iri torero rivuga ko ibiganiro hagati y’Abanyekongo ari byo byonyine bishobora kugarura ubumwe n’umutekano urambye mu burasirazuba bwa RDC nk’uko bitangazwa na Radio okapi.
Icyitegetse Florentine
Rwanda Tribune.rw