Muri Amerika hateganyijwe Inama y’ akanama k’Umutekano ka l’ ONU igamije kureba no gufata imyanzuro ku mutekano muke wo mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu muryango w’abibumbye ONU araviga ko kuri uyu wa 17 werurwe 2026 abagize akanama k’umutekano ka l’ ONU baraterana mu Muhezo.
Iyi nama ugendeye kuganira ku mutekano muke wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iyi nama yasabwe n’Ubufaransa Ari nabwo busanzwe bushinzwe kuyobora dosiye y’icyo kibazo, bukaba busaba kuganira kubwiyongere bw’imirwano iri muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo inaheritse guhitana umuturage wabwo wari umukozi wa UNICEF wakoreraga muri Congo.
Biteganyijwe ko iyi nama iba mu Muhezo Kandi ko ntabisobanuro byihariye biza gutangwa mu itangazamakuru ibi Kandi binavuzeko imyanzuro iza gufatirwa muri iyi nama itaramenyekana.
Ubufaransa burifuza ko hibandwa kungamba zigamije kugera kugahenge karambye .
Ubufaransa Kandi ngo burifuza ibyo bishingiye kucyemezo nomero 2808 cy’akanama k’umutekano cyafashwe kuwa 19 ukuboza 2025 gitegekako impande zose zigomba gushyira vuba na bwangu amasezerano yabo kugira ngo agahenge kaboneke.
Biteganyijwe Kandi ko iyi nama iza kugaruka ku baruwa yanditswe kuwa 27 Gashyantare yanditswe n’umunyamabanga Mukuru wa ONU igaragaza aho gahunda yo gushyira mu buryo bwo kugenzura aho gahunda y’agahenge igeze .
Iyi akaba Ari gahunda yitwa Je Vais Aime ikaba ijyana no guhagarika imirwano yemeranyijweho mu biganiro bya Doha na Quatar hagamijwe ko Leta ya Congo na M23 bahagarika imirwano mu buryo bwa burundu.
Abasesenguzi bavugako iyi nama ishobora kugaruka ku itangazo rya MONUSCO ryo kuwa 11 werurwe ryavugaga ko ibitero byibasira abakoxi ba l’ONU ko bishobora gufatwa nk’ibyaha byintambara byibasira amategeko ya sitati ya Roma y’urukiki mpuzamahanga mpanabyaha.
Bavuga Kandi ko hashobora gusaba ko hakorwa iperereza Kandi uwo rizafata akazabihanirwa ku kigero cyo hejuru.
Umuyobozi wa komisiyo ya Afurika yunxe ubumwe Muhamadi Yusufu yamaganye icyo gitero avuga ko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye kugira ngo hamenyekane uko icyo gitero cyagenze.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yo yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ubwabo kuri kiriya gitero cya drone yishe abantu I Goma nk’uko byatangajwe mu itangazo ryo kuwa 13 werurwe 2026.
Gusa nubwo bimeze bityo bakaba barasabye repubulika iharanira demokarasi ya Congo na M,23 guhagarika imirwano hakaboneka agahenge imirwano iracyarimbanyije itabura gutwara ubuzima bwabaturage babasivile.
Aha wakwibaza igihe izi nama ziterana ziga kuri iki kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni ryari zizafata umwanzuro ukubahirizwa ese bizageza ryari?
Rwanda Tribune.rw