Hoteli Denise Nyakeru Tshisekedi Acumbitsemo i Washington, D.C. Yibasiwe n’Abataramenyekana

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abantu bataramenyekana bagerageje kwinjira mu nyubako ya hoteli acumbitsemo Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya, avuga ko iki gikorwa cyamenyekanye n’inzego z’umutekano, ndetse hahita hatangira ubufatanye n’inzego za Amerika mu rwego rwo kugenzura no gukora iperereza ku byabaye.

Muyaya yemeje ko nubwo byateye impungenge, Madame Denise Nyakeru “ameze neza kandi ari mu mutekano usesuye”, ashimangira ko nta ngaruka zitaziguye iki gikorwa cyigeze kimugiraho.

Mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru birimo Radio Télévision Nationale Congolaise, uyu muvugizi yanze gutangaza ibisobanuro birambuye ku bakekwa cyangwa uburyo bagerageje kwinjira muri hoteli, avuga ko iperereza rikomeje kandi rikorerwa ku bufatanye mpuzamahanga.

Nta makuru arambuye kandi aratangazwa ku bijyanye n’uko abo bantu bageze hafi y’aho Madame Nyakeru yari acumbitse, cyangwa niba bahagaritswe bataragera aho yari ari.

Guverinoma ya DRC ivuga ko iri gerageza rishobora kuba rifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke byugarije Uburasirazuba bw’icyo gihugu, aho Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda kugira uruhare muri ibyo bibazo.

Mu byo DRC ishinja u Rwanda harimo no gufasha umutwe wa M23, nubwo Kigali yakomeje kubihakana, igaragaza ko ibikorwa byayo bigamije gusa kurinda umutekano wayo.

Umubano hagati ya DRC n’u Rwanda umaze igihe urangwa n’ukutizerana, by’umwihariko bitewe n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo, aho hakorera imitwe yitwaje intwaro myinshi.

Raporo zitandukanye za Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko ayo makimbirane ashingiye ku nyungu z’ubukungu, cyane cyane ku mitungo kamere, ndetse no ku nyungu za politiki mu karere.

Ibi bibaye mu gihe i Washington, D.C. hakomeje ibiganiro bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku cyihishe inyuma y’iri gerageza, ariko inzego z’umutekano za Amerika n’iza DRC zikomeje iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo n’ababa babiri inyuma y’iki gikorwa.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *