Ifoto y’umunsi :umurambo w’Umusilikare wa FARDC wiciwe mu mirwano agatwarwa na moto

ALLY
By
1 Min Read

Mu mujyi wa Uvila batangajwe n’umusilikare wa FARDC wiciwe mu mirwano agatwarwa nk’umuzigo ahambiriwe kuri moto

N’ifoto yateje ururondogoro aho  umusilikare waguye ku rugamba arwanira igihugu,mu gace ka Runingu gaherereye muri Teritwari ya Uvila,umurambo ukaba wacishijwe mu mujyi wa Uvila uhambiriye kuri moto nk’umuzigo.

 

Ababibonye bavuga ko byateje impagarara mu mujyi benshi bibaza ukuntu,umusilikare waguye mu ntambara habuze imodoka cyangwa kajugujugu ijya gutwara umurambo we ngujyanywe mu buruhukiro.

 

Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ivuga ko byaciye integer abasilikare ba FARDC ndetse na Wazalendo bibaza ibikorwa n’abakuriye ingabo muri ako gace.

 

Hasize iminsi umutwe wa AFC/M23 wongeye kugota umujyi wa Uvila dore ko uri mu ntera ya 4Km winjira muri uwo mujyi uhana imbibe n’igihugu cy’uBurundi,abaturiye uyu mujyi bafite ubwoba ko umutwe wa M23 ushobora kwisubiza uyu mujyi ,abinyujije ku rukuta rwa twitter Bwana Lawrence Kanyuka yavuze ko M23 nta gahunda ifite yo kwisubiza uyu mujyi yatanze ku nyungu za Dipolomasi.

 

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *