Ingabo za AFC/M23 Zavuye muri Lubero: Ese ni Intangiriro y’Amahoro Cyangwa ni Andi Mayeri ya Gisirikare?

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Ingabo za AFC/M23, zishinjwa gufashwa n’iz’u Rwanda, zavuye mu midugudu myinshi yo mu karere ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zari zimaze igihe kirenga umwaka zigenzura.

Kuri ubu, amakuru atandukanye aravuga ko izi ngabo ziri gukusanyirizwa mu duce twa Alimbongo, Kirumba na Kanyabayonga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, bikaba byemejwe n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nubwo hari icyizere cy’uko bishobora kuganisha ku mahoro, abaturage baracyafite impungenge ku hazaza h’umutekano wabo.

Amakuru ava mu baturage avuga ko izi ngabo zavuye mu midugudu myinshi iri mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Lubero-centre, umujyi mukuru w’ako karere.

Mu gace ka Kamandi Lac ho, hagaragaye ibikorwa byo kwimura ibikoresho bya gisirikare, aho byanyujijwe mu mazi bijyanwa i Vitshumbi, mu karere ka Rutshuru.

Amakuru y’inzego z’umutekano avuga ko abenshi mu bavuye muri ibyo bice ari ingabo z’u Rwanda, zishinjwa kuba zarafashaga AFC/M23.

Hari kandi amakuru avuga ko n’izindi ngabo z’amahanga, zirimo iza Uganda (UPDF), zishobora kuba ziri gutangira kugenda buhoro buhoro, nyuma y’igihe kirenga umwaka zikorera hagati ya Katondi na Lubero-centre.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Evariste Kakule Somo, yemeje ko koko hari ingabo zavuye muri aka gace, asaba abaturage gukomeza ituze no kudahagarika ibikorwa byabo bya buri munsi.

Yasobanuye ko uku kwimuka kw’ingabo biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, cyane cyane ayaturutse mu biganiro byabereye i Washington.

Nubwo bimeze bityo, umutekano nturagaruka neza kuko ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje, cyane cyane mu guhangana n’umutwe wa ADF, aho ingabo za Congo zikomeje gukorana n’iza Uganda.

Uku kuva kw’ingabo za AFC/M23 n’izishinjwa kuzijyana bishobora kuba intambwe nziza iganisha ku mahoro mu gace ka Lubero, ariko ku baturage bahatuye, haracyari urujijo n’impungenge ku bijyanye n’uko umutekano uzaba uhagaze mu minsi iri imbere.

Benshi bibaza niba koko ari igikorwa kigamije amahoro, cyangwa niba ari uburyo bushya bwo guhindura imyanya ya gisirikare nk’uko amakuru aturuka kuri radio okapi abitangaza.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *