Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko intumwa z’u Rwanda ziri i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho zitabiriye ibiganiro by’inyabutatu bigamije guhuza u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iki gihugu.
Ibi biganiro bibaye mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu karere, cyane cyane bitewe n’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu minsi ishize, ingabo za RDC zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro zagabye ibitero ku mutwe wa M23, birimo icyahitanye uwari Umuvugizi w’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma. Hari kandi igitero cya drone cyahitanye Umufaransa wakoreraga UNICEF mu mujyi wa Goma.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko muri iki cyumweru hari hateganyijwe ko abayobozi bakuru mu nzego z’u Rwanda na RDC bahurira i Washington mu biganiro biyobowe n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri Nduhungirehe yemeje aya makuru agira ati: “Ni byo koko. Hari delegasiyo y’u Rwanda iri i Washington kubera ibi biganiro”.
Aya ni yo mahuriro ya mbere agiye guhuza intumwa z’impande zombi muri Amerika nyuma y’uko u Rwanda rufatiwe ibihano bya gisirikare byafatiwe Ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane bakuru.
U Rwanda rwavuze ko ibyo bihano bidafite uburinganire.
Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko mu bazitabira ibyo biganiro ku ruhande rw’u Rwanda harimo umujyanama wa Paul Kagame, Mauro De Lorenzo, ndetse na Brig Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu gisirikare cy’u Rwanda naho kiruhande rwa Congo hateganyijwe intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, ari we Patrick Lubeya.
Aba bombi basanzwe bagaragara mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC byagejeje ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro mu mpera za 2025.
Rwanda Tribune.rw