Minisitiri w’Intebe Yihanangirije abayobozi: “Nta rwego Rugomba Gukora Rwigenga, Umuturage ni we Shingiro”

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurushaho gukorera mu bufatanye no mu bwuzuzanye, abasaba kuzirikana ko inshingano yabo ya mbere ari ugushyira umuturage ku isonga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga inama ihuza abayobozi bo muri za Minisiteri, Intara n’Uturere, iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage Ku Isonga”.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi ko nta rwego na rumwe rukwiye gukora rwigenga, ahubwo ko imbaraga zose zigomba guhuzwa hagamijwe gutanga serivisi nziza ku baturage.
Yagize ati:
“Nta rwego na rumwe rugomba gukora ukwarwo; imbaraga zacu zigomba kuzuzanya, kuko dufite inshingano imwe yo gukorera Abanyarwanda no kubagezaho serivisi ziboneye kandi ku gihe”.

Dr Nsengiyumva yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi bigomba gushyirwamo imbaraga:
Gutanga serivisi zihuse kandi zinoze
Kumenya ibibazo by’abaturage
Kubikemura ku gihe
Yanagaragaje ko abayobozi bagomba guhora bashyira imbere isuku, imitangire myiza ya serivisi, ndetse no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati:
“Ntidushobora kugera ku ntego z’iterambere mu gihe hakiri imbogamizi zituruka ku makuru make cyangwa ku myumvire itajyanye n’igihe”.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere, Rwanda Governance Board (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) 2025, bwerekanye ko imitangire ya serivisi yagabanutse.

Aho yavuye kuri 75,79% mu 2024 igera kuri 71,73% mu 2025.

Icyakora, inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare yateye imbere, igera kuri 86,31% ivuye kuri 85,84%.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iterambere rirambye ridashoboka hatabayeho ubufatanye hagati y’inzego, serivisi inoze, no gushyira umuturage ku isonga muri byose.

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *