RDC Yanditse Amateka Yisubije Itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’Imyaka 52, Itsinze Jamaïque mu Mukino w’Ishiraniro

Florentine Icyitegetse
1 Min Read

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Les Léopards, yegukanye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’imyaka 52 ititabira iri rushanwa rikomeye ku isi.

Ibi yabigezeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026, nyuma yo gutsinda ikipe ya Jamaïque izwi nka Reggae Boys igitego 1-0 mu mukino wari ukomeye cyane.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Axel Tuanzebe, wagitsinze n’umutwe ku munota wa 100, nyuma ya koruneri.

Cyari igitego cyabonetse bigoranye cyane, mu mukino waranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026, RDC izakina iri mu itsinda K hamwe na Portugal, Colombie na Ouzbékistan.

Mu mikino yo gushaka itike (barrages) ku mugabane wa Afurika, RDC yitwaye neza cyane, ibanza gusezerera Cameroun hanyuma ikurikiraho Nigeria, igera kuri iyi ntsinzi ikomeye.

Iyi ntsinzi idasanzwe yaje ihurirana n’imvura yaguye mu mujyi wa Kinshasa, ibintu abafana benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’umugisha n’ibyishimo.

Ubwo iheruka kwitabira Igikombe cy’Isi mu 1974, RDC yari ikitwa Zaïre. Icyo gihe yasezerewe mu cyiciro cya mbere, imaze gutsindwa imikino yose yakinnye, itsindwa na Brésil, Écosse na Yougoslavie, ikaninjizwa ibitego 14 byose hamwe.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *