Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yakuye ku mirimo Umushinjacyaha Mukuru, Pam Bondi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yashimye Bondi, amwita Umunyamerika ukunda igihugu kandi wagaragaje ubudahemuka mu kazi ke.
Yavuze ko mu gihe yari amaze ari kuri uwo mwanya, yakoze akazi gakomeye mu kurwanya ibyaha no gukurikirana ibikorwa bikomeye byari bihangayikishije igihugu.
Nubwo yakuwe kuri uwo mwanya, Trump yavuze ko Bondi agiye guhabwa indi mirimo mishya ikomeye mu bikorera, izatangazwa mu gihe cya vuba.
Mu gihe hagitegerejwe uwazamwemeza burundu, Trump yahise ashyiraho by’agateganyo Todd Blanche, wari usanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wungirije.
Blanche azwi cyane nk’umunyamategeko wigeze kunganira Trump mu manza zitandukanye z’inshinjabyaha mbere y’uko atorwa ku nshuro ya kabiri.
Iri hinduka rije mu gihe ubuyobozi bwa Trump bukomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura inzego z’ubutabera no gukaza ingamba zo kurwanya ibyaha muri Amerika.