Dr. Jean Pierre Nshimiyimana atangaza ko kolesiteroli ishobora gutuma
amaraso atembera buhoro buhoro aho
Ku myaka 40, kolesiteroli ishobora kuba yarazibye hafi kimwe cya kabiri cy’inzira imwe y’amaraso, ikaba itera umuvuduko w’amaraso n’ibindi bibazo, Ariko ibyago nyakuri si umuvuduko gusa kuko kuziba kw’imitsi mito bishobora kwangiza igifu, urwagashya, umwijima n’umusemburo w’amafunguro (pancreas).
Kolesiteroli ni iki?
Kolesiteroli ni amavuta yihariye (lipide) aboneka mu maraso kandi afasha umubiri gukora ibintu byinshi by’ingenzi. Ntabwo ari ibintu byose bibi, kuko umubiri ukeneye kolesiteroli kugira ngo ukore imikorere y’uturemangingo (cell membranes), imisemburo (hormones), ndetse n’umusemburo wa vitamin D.
Ariko ikibazo ni uko kolesiteroli nyinshi mu maraso ishobora kwangiza imitsi y’amaraso ikaba intandaro y’indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, cyane cyane iyo ari LDL (Low-Density Lipoprotein), bakunze kuyita “kolesiteroli mbi”. Hari kandi HDL (High-Density Lipoprotein), “kolesiteroli nziza,” ifasha gukuramo LDL mu maraso.
Si Kolesiteroli gusa: Hari n’ibindi bintu bishobora kuziba imitsi y’amaraso
Abantu benshi bakunze gutekereza ko kolesiteroli ari yo mpamvu yonyine ituma imitsi y’amaraso iziba nk’uko bigarukwaho na bamwe mu nzobere mu by’ubuzima.
Abaganga bagaragaza ko hari n’ibindi bintu bishobora kwikusanya mu mitsi bikabangamira itembera ry’amaraso, bikaba byateza indwara zikomeye zirimo iz’umutima na stroke.
Dr Jean Pierre Nshimiyimana avuga ko uretse kolesiteroli, hari ibindi bintu bibiri by’ingenzi bishobora kwikusanya mu mitsi y’amaraso, ari byo imibumbe y’amaraso avuze (blood clots) n’imyunyu ya kalisiyumu (calcium crystals).
Yasobanuye ko ibi bintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu cyane cyane iyo imitsi y’amaraso itangiye kuziba.
Agira ati“Abantu benshi batekereza ko kolesiteroli ari yo itera ikibazo cyo kuziba kw’imitsi y’amaraso, ariko hari n’ibindi bintu bishobora kwikusanya mu mitsi bikabangamira itembera ry’amaraso,” Dr Nshimiyimana.
Imibumbe y’amaraso avuze ishobora gutera indwara z’umutima
Dr Nshimiyimana asobanura ko niba kolesiteroli ishobora kugereranywa n’ibinure byegerana ku nkuta z’imitsi y’amaraso, imibumbe y’amaraso avuze (thrombi) yo ari udusate tw’amaraso dushobora kwikusanya ku nkuta z’imitsi.
Iyi mibumbe ishobora guteza ikibazo gikomeye igihe icitse ku rukuta rw’umutsi ikagenda mu maraso, ikagera ku mutima cyangwa mu bwonko.
Avuga ko iyo igeze ku mutima ishobora gutera guhagarara k’umutima (heart attack), naho iyo igeze mu bwonko igatera stroke.
“Iyo ikilode cy’amaraso gicitse kikagera ku mutima cyangwa mu bwonko, gishobora gutuma umuntu agira indwara y’umutima cyangwa stroke, indwara ziri mu zihitana abantu benshi ku isi,” Dr Nshimiyimana.
Avuga kandi ko uko umuntu agenda akura ari na ko ibyago byo guhura n’ibi bibazo byiyongera, ari yo mpamvu abantu bakuze bakunze guhura n’indwara z’umutima cyangwa stroke.
Imyunyu ya kalisiyumu ishobora kwiyongera mu maraso.
Dr Nshimiyimana akomeza asobanura ko imyunyu ya kalisiyumu (calcium crystals) na yo ishobora kwikusanya mu mubiri w’umuntu mu gihe cy’ubuzima bwe.
Ibi bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibyuma biremereye nka mercure, ibinyabutabire umuntu ahura na byo mu kazi cyangwa mu bidukikije, ndetse n’imiti imwe n’imwe.
Iyo ibi bintu byiyongereye mu mubiri bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’amaraso ndetse no ku mitsi iyatwara.
Hari n’ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bamwe barwaye kanseri basanganywe urugero rwo hejuru rwa kristali za kalisiyumu mu maraso, ibintu abahanga bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imikorere mibi y’uturemangingo.
Inama zo kurinda no gusukura imitsi y’amaraso
Mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’imitsi y’amaraso, Dr Jean Pierre Nshimiyimana agira inama abaturage kwita cyane ku mibereho yabo ya buri munsi.
“Ni ingenzi ko abantu bita ku mirire yabo, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bakisuzumisha kwa muganga kenshi kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze,”.
Asaba Kandi ko abantu bakwiye kurya indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto nyinshi, kugabanya ibiribwa birimo amavuta n’umunyu mwinshi, no kwirinda ibiryo bikaranze cyane.
Anasaba abantu gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, nko kugenda n’amaguru nibura iminota 30 ku munsi, kuko bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Ikindi agarukaho ni kwirinda kunywa itabi no kugabanya inzoga, kuko bishobora kwangiza imitsi y’amaraso bikongera ibyago by’indwara z’umutima.
Abaganga bagaragaza ko kwita ku buzima bwa buri munsi no kwisuzumisha hakiri kare ari imwe mu nzira z’ingenzi zo kwirinda indwara zifitanye isano no kuziba kw’imitsi y’amaraso.
Rwanda Tribune.rw