Ku wa 8 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, umunsi ugamije kuzirikana intambwe imaze guterwa mu kurengera uburenganzira bw’abagore no kongera imbaraga mu kurwanya ivangura rikibibasira.
Uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa United Nations, António Guterres, yongeye kwibutsa ko ubusumbane mu mategeko bugikomeje kubangamira abagore hirya no hino ku isi.
Mu butumwa bwe bwatanzwe kuri uyu munsi, António Guterres yavuze ko nubwo hari intambwe zimwe zimaze guterwa mu guteza imbere uburinganire, imibare igaragaza ko abagore bagifite uburenganzira buke mu mategeko ugereranyije n’abagabo.
Yagaragaje ko ku rwego mpuzamahanga, abagore bafite gusa 64% by’uburenganzira mu mategeko ugereranyije n’ubwo abagabo bafite.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uburenganzira, ibikorwa n’ubutabera ku bagore n’abakobwa bose”, ikaba igamije kwibutsa ko hakenewe ingamba zihamye zo gukemura ubusumbane bukigaragara mu nzego zitandukanye z’imibereho y’abagore.
Amategeko akibangamira uburenganzira bw’abagore
Nk’uko António Guterres abigaragaza, mu bihugu byinshi ku isi amategeko aracyashyiraho inzitizi zikomeye zibangamira abagore mu burenganzira bwabo bw’ibanze. Muri izo nzitizi harimo kuba mu bihugu bimwe abagore batemererwa gutunga imitungo cyangwa kuzungura ku rugero rungana n’urw’abagabo.
Hari kandi aho abagore babuzwa gukora akazi cyangwa gukora ingendo batabiherewe uruhushya n’uwo bashakanye.
Yanavuze Kandi ko ibindi bihugu, abagore bagihura n’inzitizi mu burenganzira bwo gutandukana n’uwo bashakanye, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu rugo n’uwo bashakanye rikaba ritarafatwa nk’icyaha mu bihugu birenga 40.
Yagize ati” byongeye kandi, hari aho abagore bagihura n’imbogamizi mu kubona uburezi, mu gihe mu bihugu bimwe na bimwe badashobora no guha abana babo ubwenegihugu,
Ndetse no mu bihugu bifite amategeko arengera abagore, abenshi bagorwa no kugera ku butabera bitewe n’ivangura rikigaragara cyangwa amategeko adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Impungenge ku hazaza h’uburenganzira bw’abagore
Nubwo uburenganzira bw’abagore bwagiye butera imbere mu myaka ishize, António Guterres agaragaza ko hari ibimenyetso bishya bishobora gusubiza inyuma izo ntambwe.
Muri byo harimo kwiyongera kw’ubutegetsi bukoresha igitugu, umutekano muke mu bya politiki, ndetse n’imbaraga zimwe zishaka kongera gushimangira imiterere y’imiryango igendera ku myumvire ishyira abagabo hejuru y’abagore.
Yakoneje avuga ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bw’abagore mu bijyanye n’imyororokere, uburenganzira bwabo ku kazi ndetse n’uburinganire mu bukungu.
António Guterres yahamagariye ibihugu, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abaturage muri rusange gufatanya kurwanya amategeko n’imikorere iheza abagore, no gukomeza kurengera ibyo byagezweho mu guteza imbere uburinganire.
Yashimangiye ko gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga zirimo gahunda y’ibikorwa ya Beijing+30 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ari ingenzi mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Mu magambo ye asoza, yagize ati:
“Iyo tutangana imbere y’amategeko, ntituba tungana. Igihe kirageze ngo ubutabera bubere abagore n’abakobwa bose impamo, aho bari hose ku isi” nk’uko Okapi ibitangaza.
Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’abagore ukaba wizihijwe hirya no hino mu gihugu.
Icyitegetse Florentine
Rwanda Tribune.rw