Ni iki kigiye gukurikira mu ntambara ya Iran nyuma y’itorwa rya Ayatollah mushya?

ALLY
By
7 Min Read

Iran yamaze gutoranya undi Muhezanguni uzasimbura Ayatollah Ali Khamenei wishwe na Isiraheli

 

Irani nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei yemeje undi muhezanguni ugiye kwibasira Isirayeli na Amerika ndetse n’uburasirazuba bwo hagati.

 

Ubundi Ayatollah ni muntu ki?

Ayatollah ni Umuyobozi w’idini mu ba Shiite (Abashia) mu idini ya Islam, ufite izina ry’icyubahiro rikomeye. Ijambo “Ayatollah” rikomoka mu rurimi rw’Icyarabu(ʾāyatu llāh), risobanura “Ikimenyetso cy’Imana.”

    Ni gute umuntu aba Ayatollah?

Aba umwigisha w’ikirenga mu by’idini n’amategeko ya Islam.

Aba afite ubushobozi bwo gusobanura amategeko y’idini no kuyobora abandi mu by’umwuka wa cyisilamu.

 

Akenshi aba ari Marjaʿ al-taqlid Umuyobozi abantu bashobora gukurikiza mu by’idinini izina rikoreshwa cyane mu Iran n’ahandi hose Abashia benshi baba,Ibi ninako byari bimeze kuri Ayatollah Ali Khamenei ni we wari Umuyobozi Mukuru w’Idini n’Igihugu cya Iran muri iki gihe.

 

 

Mu gihe mbere ye Ayatollah Ruhollah Khomeini ni we wari warakoze revolisiyo ya Iran mu 1979 akavanaho ubutegetsi bwa Shah.

Iran yamaze gutoranya Mojtaba Khamenei uza gusimbura Nyakwigendera Ayatollah Ali Khamenei

Mojtaba Khamenei we muntu ki?

Mojtaba Khamenei ni umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Idini n’Igihugu cya Iran. Nyuma y’urupfu rwa se mu kwezi gushyize kwa Gashyantare 2026, Mojtaba Khamenei yagaragajwe nk’umukandida mwiza kandi ukomeye wo kumusimbura ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (Supreme Leader) w’Igihugu cya Iran.

Dore amakuru y’ingenzi wamenya  kuri Mojtaba Khamenei

  • Amazina ye ni Mojtaba Khamenei
  • Mu mwaka w’1969 i Mashhad mu gihugu cya Iran
  • Mu muryango: Ni umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei; afite abavandimwe batandatu.
  • Ubuzima bwe mu idini: Yize mu maseminari ya Qom, aho yahuguriwe mu by’idini n’amategeko ya Islam.
  • Mu bya Politiki: Afatwa nk’umuntu ufite imbaraga mu buyobozi bw’igisirikare cya Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse n’ishyaka rishingiye ku idini.

Amasomo mojtaba yize

Mojitaba yize amasomo y’idini n’amategeko ya Islam (fiqh) muri SEMINERI ya Qom y’i Tehran mu gihugu cya Iran.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu 1987, yakomeje kwiga mu maseminari y’idini i Tehran.

Yigishijwe n’Abayobozi bakomeye mu idini ya Shia, barimo:

  • Ali Khamenei (se, Umuyobozi Mukuru wa Iran)
  • Mahmoud Hashemi Shahroudi
  • Mohammad-Taqi Mesbah-Yazdi
  • Lotfollah Safi Golpaygani

Ubuzima bwa Mojtaba mu bya gisirikari n’Ubuhezanguni==

Mojtaba yatojwe bihagije ibya gisirikari n’ubuheza-nguni

Yitabiriye Intambara ya Iran-Iraq (1987–1988) nk’umusirikare mu ngabo z’igihugu.

Nyuma yaho, yagize uruhare mu Basij, umutwe w’abasivili b’igisirikare, aho yayoboye ibikorwa byo guhashya imyigaragambyo yo mu 2009.

 

Kuba yarize mu seminari za Iran gusa byamugize umuyoboke ukomeye w’ideolojiya ya Shia Islam n,umuhezanguni Mojtaba Ntabwo yigeze ajya kwiga mu bihugu by’amahanga, bigatuma politiki ye n’imyumvire ye zishingira ku murage w’idini n’ubuyobozi bwa Iran,ibi bikaba bituma abasesenguzi bamubona nk’umuhezanguni ku rwego rwo hejuru.

 

Icyizere cya Mojtaba cyo kuyobora Iran kirangana iki?

Nyuma y’urupfu rwa se, amakuru menshi yemeza ko ari we ushobora gukomeza umurage w’ubuyobozi bwa Khamenei nk’Umuyobozi Mukuru wa Iran.

Umwanya w’Umuyobozi Mukuru (Supreme Leader) ni wo mwanya ukomeye kurusha indi yose muri Iran, kuko aba afite ububasha mu by’idini, politiki, n’igisirikare. Kuba Mojtaba ari we ugaragazwa nk’umusimbura mwiza wa se bivuze ko ashobora gukomeza inzira ya revolisiyo ya Iran yatangijwe na Ayatollah Khomeini, ikomezwa na Ali Khamenei.

Imibanire ya Mojtaba na Amerika ,Isirayeli n’Uburusiya

Mojtaba Khamenei ni umwe mu bantu bari ku isonga mu buyobozi bwa Iran muri iki gihe, kandi amakuru y’ubutasi ndetse n’isesengura ry’ibihugu bitandukanye amugaragaza nk’umuntu ufite imbaraga zikomeye mu mibanire mpuzamahanga by’umwihariko ibihugu nk’Uburusya,Ubushinwa n’ibihugu bitandukanye byo mu burasirazuba bwo hagati

Mojtaba Khamenei yagiye akoreshwa na se ibirebana na Dipolomasi cyane n’ibisirikare bikomeye ku isi ibi bikaba byemeza ko afite ububasha bukomeye mu gihugu no hanze

Ubutegetsi bwa Mojtaba na Amerika bizacura iki?

Mojtaba Khamenei yagaragaye nk’umurwanashyaka ukomeye wanga urunuka Amerika (Anti-Amerika), abikomora ku murage wa se Ali Khamenei; Abasesenguzi mu bya politike bo basaga yaba umwanzi wa Amerika kurusha se kuko uhereye mu mwaka w’1990 yigishijwe ububi bwa Amerika na Isirayeli kuri we Irani ngo ntiashobora guhumeka Isirayeli ikiri mu burasirazuba bw’isi.

Mojtaba aramutse agiye kubutegetsi bwa Irani yagira amahane kurusha abamubanjirije bose kubera noneho n’igikomere atewe n’urupfu rwa se ku bufatanye bwa Isirayeli na Amerika.

Mojtaba na Isirayeli byo bizagenda bite?

Israel ni igihugu Iran ifata nk’umwanzi w’igihe kirekire. Mojtaba Khamenei yafatwa nk’umuntu mwiza wo kurwanya Israel, cyane cyane binyuze mu gushyigikira Hezbollah n’andi matsinda yitwaje intwaro mu karere agamije gushegesha Igihugu cya Isirayeli.

Amakuru y’ubutasi agaragaza ko Mojtaba afite imibanire ikomeye n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Lebanon na Syria,ibi nabyo n’ikimenyetso cyiza cyerekana ko Isirayeli itazoroherwa n’uyu muyobozi mu gihe yaba asimbuye se.

Mojtaba n’ Ibihugu by’Abarabu

Mojtaba akomeje umurongo wa Iran wo guhangana n’ibihugu by’Abarabu bifitanye ubucuti na Amerika na Israel(Gulf Countries).

Mubya Politike  kandi, Iran ikomeje kugerageza gukorana na Qatar, Syria, na Iraq, aho Mojtaba ashobora gukomeza ubufatanye mu rwego rwa politiki n’igisirikare.

Umubano wa Mojtaba n’ Uburusiya(Russia).

Mojtaba Khamenei afatwa nk’ushobora gukomeza ubufatanye bukomeye na Russia, cyane cyane mu by’igisirikare no mu kurwanya ingufu za Amerika mu karere.

Russia na Iran bamaze imyaka bakorana mu ntambara ya Syria, kandi Mojtaba ashobora gukomeza uwo murongo wo gufatanya mu bya gisirikare n’ubutasi.

Ku rwego mpuzamahanga

Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ali Khamenei, afatwa nk’umusimbura mwiza wa se n’Umuyobozi Mukuru wa Iran. Politiki ye hanze y’igihugu ishingiye ku gukomeza umurongo wa se harimo kurwanya Amerika na Israel, gukomeza ubufatanye na Russia, no kugumana imibanire idasanzwe n’ibihugu by’Abarabu birimo Syria,Qatar,Ibisanzwe bifitanye ubucuti na Tehran.

 

Nsanzimana Pierre Celestin

Rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *