Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi umubano hagati ya politiki n’iyobokamana, amagambo akakaye aherutse gutangazwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasira Papa Leo XIV, yateje impaka zikomeye ku Isi yose, cyane cyane mu bakirisitu Gatolika barenga miliyari 1.4.
Lesley-Ann Jones yagaragaje ko yatunguwe n’ayo magambo, mu gihe umuhanga mu mateka ya Kiliziya Gatolika w’Umutaliyani, Massimo Faggioli, yavuze ko nta na rimwe mu mateka, abayobozi nka Adolf Hitler cyangwa Benito Mussolini bigeze bibasira Papa mu buryo bweruye kandi bukakaye nk’ubwakozwe na Trump.
Trump: “Papa akwiye kwisubiraho”
Mu magambo ye, Trump yavuze ko iyo ataba ari ku butegetsi, Papa wa mbere wavukiye muri Amerika atari kuba ayobora Kiliziya Gatolika i Vatican.
Yongeyeho ko Papa akwiye “gukoresha ubwenge busanzwe” no kureka ibyo yise gukorera inyungu z’aba Radical Left, ahubwo akibanda ku nshingano ze z’ubuyobozi bw’iyobokamana.
Aya magambo yakuruye impaka, bamwe bayafata nk’akomeretsa Kiliziya, abandi bakayabona nk’ijambo rya politiki risanzwe.
Kwigereranya na Yezu byarakaje benshi
Ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo Trump yasangizaga ifoto imeze nk’imugaragaza nk’umukiza uri gukiza abarwayi, ibintu byasaga no kwigereranya na Yezu Kristu . Ibi byababaje abakirisitu benshi, atari Abagatolika gusa, ahubwo n’ab’andi madini ya gikirisitu.
Inkuru isa n’iyabaye kuri John Lennon
Abasesenguzi benshi bagereranyije ibi n’ibyabaye ku muhanzi John Lennon mu 1966, ubwo yavugaga ko itsinda rya The Beatles riruta Yezu mu kwamamara.
Ibyo byateje imyigaragambyo ikomeye muri Amerika, aho abantu batwitse ibihangano byabo, radiyo zikabima umwanya, ndetse n’umutekano wabo ukajya mu kaga.
Nubwo Lennon yagerageje gusaba imbabazi, mu 1980 yaje kwicwa na Mark Chapman, wari umufana ukabije.
Amateka agaragaza ingaruka z’ubwibone
Amateka menshi agaragaza ko ubwibone bukabije bushobora guteza ingaruka zikomeye.
Urugero ni Julius Caesar wambutse umugezi wa Rubicon mu 49 mbere ya Yezu, igikorwa cyateje intambara z’abenegihugu.
Ibi bituma bamwe bibaza niba amagambo ya Trump atazagira ingaruka ku izina rye no ku mubano hagati ya politiki n’iyobokamana.
Papa Leo XIV yahisemo inzira y’amahoro
Nubwo ibi byose biri kuba, Papa Leo XIV we yakomeje gutuza no kwirinda impaka.
Yavuze ko adashaka kujya mu mpaka na Trump, ahubwo azakomeza kwamagana intambara no gushishikariza amahoro.
Yagize ati: “Ubutumwa bw’Ivanjili ntibukwiye gukoreshwa nabi. Nzahora mvuga nshikamye ndwanya intambara, nshishikariza amahoro n’ibiganiro hagati y’ibihugu”.
Yongeyeho ko abantu benshi b’inzirakarengane bakomeje gupfa, bityo hakenewe ijwi rihamagarira isi gushaka inzira nziza kurushaho.
Ese Trump azabyicuza?
Nubwo abantu batandukanye bashobora kutemeranya kuri ibi, biragaragara ko Trump yarenze ku rugero rusanzwe mu mvugo ye.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ashobora kuzisanga yicuza kuba yaribasiye Papa mu buryo bukomeye gutya.
rwandatribune.rw