Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri RDC, MONUSCO, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata, zashyikirije abayobozi b’imiryango n’inzego z’umutekano abantu bane bari barafashwe bugwate mu mujyi wa Bunia, mu ntara ya Ituri.
Abo barokotse barimo umupolisi, umugore n’umwana we, ndetse n’umusore umwe.
Bari barashimuswe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Convention pour la révolution populaire (CRP), ariko baza kubasha gutoroka ubwo imirwano yari irimo kuba hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abo bantu bashimuswe nijoro, nyuma bakajyanwa mu birindiro by’inyeshyamba ahitwa Bule na Liri. Mu gihe bamaze bafashwe bugwate, bavuga ko bahohotewe bikomeye.
Banemeza ko mu babashimuse harimo bamwe mu bari basanzwe ari abaturage b’aho, ariko bakaza kwinjira muri uwo mutwe witwaje intwaro.
Ibikorwa bya gisirikare byabafunguriye inzira yo gutoroka
Abo bantu babonye uko bahunga nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ingabo za Leta ya RDC, FARDC, mu gace ka Walendu Pitsi.
Mu gihe imirwano yari irimbanyije, habonetse icyuho cyabahesheje amahirwe yo gutoroka aho bari bafungiwe, bahungira mu duce twari dufite umutekano.
Amakuru aturuka kuri radio okapi akomeza avuga ko bimaze kumenyekana ko bahunze, abaturage bahise batabaza, maze ingabo za MONUSCO zirabatabara, zibitaho by’ibanze mbere yo kubashyikiriza inzego za Leta zibishinzwe mu ntara ya Ituri.
Abaturage bishimiye kugaruka kwabo
Garuka y’aba bantu bane yakiriwe neza n’abayobozi b’imiryango n’abaturage, bagaragaje ibyishimo batewe no kongera kubona ababo.
Abayobozi bo muri ako gace bongeye gusaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo gufasha kurekura abandi bagishimuswe no kugarura amahoro arambye muri ako karere.
Aba barokotse bakomeje kwitabwaho, bahabwa ubuvuzi n’ubujyanama bwo kubafasha gukira ibikomere byo ku mubiri no mu mutwe, mbere yo gusubira mu buzima busanzwe no mu miryango yabo.
Kugeza ubu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120, ikorera cyane mu burasirazuba bw’igihugu.
Muri iyo mitwe, imwe izwi cyane ni nka ADF, FDLR, CODECO, ndetse na M23, hakiyongeraho n’indi mito mito ikunze kwiyita “Jeunes armés” (urubyiruko rwitwaje intwaro).
Iyi mitwe myinshi igizwe ahanini n’urubyiruko rwinjira mu ntambara bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubukene, ubushomeri, amakimbirane ashingiye ku moko n’ubutaka, ndetse n’inyungu zishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nubwo ingabo za Leta zifatanyije na MONUSCO zikomeje ibikorwa byo kuyirwanya, umutekano uracyari ikibazo gikomeye, cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.