Kinshasa: Jacquemain Shabani Yugarijwe n’Icyifuzo cyo Kumweguza

Florentine Icyitegetse
3 Min Read

Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, yagaragajwe mu cyifuzo cyo kumweguza cyatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Assemblée nationale cyatanzwe kuwa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.

Iki cyifuzo cyiswe “motion de défiance” cyatanzwe na Depite Laddy Yangotikala uhagarariye agace ka Kisangani (Tshopo), akaba ari no mu ihuriro riri ku butegetsi rya Union Sacrée.

Avuga ko yamaze gukusanya imikono irenga 50 y’abandi badepite bashyigikiye iki gitekerezo.

 

Depite Yangotikala avuga ko iki cyifuzo gishingiye ku “micungire idahwitse” y’umutekano w’igihugu, aho agaragaza ko ubwicanyi n’ubujura byiyongereye cyane mu mijyi minini, cyane cyane i Kinshasa.

Uyu mudepite avuga ko hari ibibazo bikomeye mu mikoranire y’inzego z’umutekano, bigatuma abaturage batabona ibisubizo bifatika ku bibazo by’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: hari ubwo abadepite ndetse n’abandi baturage bagiye bahohoterwa, bamwe barashimutwa ndetse bakicwa, ibintu avuga ko bigaragaza ikibazo gikomeye cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara.

Yanagaragaje ko ubujura bukoresheje intwaro buri gukorerwa ku manywa y’ihangu i Kinshasa, ndetse anenga imikorere y’ubutabera n’iperereza ku byaha bikorwa.

Icyo asaba
Uyu mudepite arasaba ko Jacquemain Shabani yegura mu gihe kitarenze amasaha 48, avuga ko abaturage batagikwiye gukomeza kubaho mu bwoba.

Yagize kandi ati abaturage ntibagikora ingendo mu mudendezo, kubera ko umutekano utakiri uko wari usanzwe, cyane cyane mu murwa mukuru.

Icyo amategeko ateganya
Ubu busabe buzabanza kuganirwaho mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Assemblée nationale, aho abadepite bazatora bemeza cyangwa bagatesha agaciro ko uyu muyobozi akomeza imirimo ye.

Ibi bivuze ko icyemezo cya nyuma kizaterwa n’itora ry’abadepite, nyuma y’impaka zizabera mu nteko.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu murwa mukuru i Kinshasa, hagiye havugwa ubujura bukoreshejwe intwaro, gushimuta no kugaba ibitero mu muhanda, bigatuma abaturage bumva batagitekanye.

Mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, hakomeje kugaragara intambara n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, bituma habaho kwimurwa kw’abaturage.

Nubwo Leta ivuga ko iri kongera ingamba z’umutekano, abaturage baracyasaba ko hakorwa byinshi kugira ngo amahoro arambye aboneke mu gihugu.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *