Nyuma y’Igitutu Gikomeye Yashyizweho Trump Akuyeho Ifoto Yigereranya nka Yezu/ Yesu

Florentine Icyitegetse
1 Min Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakuye ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) yamugaragazaga asa n’umuntu ufite imbaraga zidasanzwe zo gukiza, ibintu byateje impaka zikomeye.

Iyo foto yerekanye Trump yambaye imyenda y’umweru, ashyize ikiganza ku mutwe w’umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro, mu buryo bwibukije benshi amashusho akunze gukoreshwa mu idini agaragaza Yesu Kristo akiza abarwayi.

Kwamamaza iyo foto ntibyanyuze benshi, kuko yamaganwe n’abantu batandukanye barimo abanyapolitiki bo mu mashyaka yombi muri Amerika—Abarepubulikani n’Abademokarate—ndetse n’abamwe mu bari basanzwe bashyigikiye Trump.

Ibi byabaye mu gihe gito nyuma y’uko Trump anenze ku mugaragaro Papa Léon XIV, bitewe n’uko uyu mupapa yanenze ibikorwa bya gisirikare bya Amerika na Israel muri Irani.

Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Trump yemeye ko ari we watangaje iyo foto, ariko asobanura ko yayibonaga nk’imugaragaza “nk’umuganga”, aho kuyifata nk’ifite ishusho y’idini.

Nubwo yagerageje kubisobanura atyo, igitutu cyakomeje kwiyongera, bituma amaherezo ahitamo kuyisiba ku mbuga nkoranyambaga ze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *