Abasesenguzi batangiye kwibaza impamvu Rubaya n’ikibuga cy’indege cya Goma aribyo bishishikaje Abahuza n’Abanyaburayi mu biganiro.
Impande zombi zari zihagarariwe ndetse n’abahuza nka Amerika na Qatar nubwo amakuru avuga ko Qatar yo yabikurikiraniraga kuri murandasi,ariko nka MONUSCO yari ihari nk’indorerezi nk’uko bisanzwe
Ingingo zigomba kuganirwaho zahise zigaragazwa n’impande zombi,Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaragaje ibyifuzo by’uko umutwe wa AFC/M23 ugomba kurekura ntayandi mananiza aho yafashe hose maze ikamburwa intwaro igasubizwa mu buzima busanzwe.
Amerika nk’umuhuza n’Abanyaburayi bakiriye ibi biganiro bo basabye AFC/M23 kurekura Rubaya n’ikibuga cy’indege cya Goma,kugira ngo indege z’ubutabazi n’ubucuruzi zigikoreshe ntayandi mananiza
Abahuza kandi basabye ko AFC/M23 na FARDC bahagarika imirwano hakabaho agahenge k’igihe kirekire,impunzi zigataha kandi abaturage bagasubira mu byabo
AFC/M23 yo yasabye ko leta ya Congo yarekura imfungwa zabo kandi ikitandukanya na FDLR, ikareka gukoresha Abacanshuro bamena amaraso y’Abakongomani,ikindi yasabye ni uko impunzi zose zaheze hanze zagaruka mu burasirazuba bwa Congo iwabo
Nubwo ibiganiro bigikomeje ariko Abasesenguzi bo batangiye kubona icyerekezo cyabyo,aho bavuga ko igishishikaje Abahuza mu biganiro ari uko Rubaya yakurwamo Umutwe wa AFC/M23 kugirango amabuye y’agaciro yongere acukurwe n’abo banyamahanga ndetse no gufungura ikibuga cy’indege cya GOMA kugira ngo babone aho bayanyuza bayatundira i Burayi n’ahandi
Ibi rero Abasesenguzi ngo basanga nta myanzuro y’igihe kirekire yitezwe muri ibi biganiro keretse gushakira inzira ubucukuzi bw’amauye ya Congo cyane aba bahuza bifuje ko nyuma yo gukura AF/M23 muri Rubaya hazashyirwa ingabo za MONUSCO zikahagenzura bikoroshya misiyo yabo.
Izi ngingo ntizirafatirwa imyanzuro n’impande zombi ariko bizageza ku munsi wa nyuma w’ibiganiro twamaze kubamenyesha ibyavuyemo byose.
Nsanzimana Pierre Celestin
Rwandatribune.rw