Fela Kuti Yinjijwe mu Bashyirwa mu Nzu Ndangamurage ya Rock & Roll Hall of Fame

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Fela Anikulapo Kuti, yongeye guhabwa icyubahiro gikomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abazinjizwa mu Nzu Ndangamurage ya Rock and Roll Hall of Fame.

Uru rutonde rwatangajwe ku wa 14 Mata 2026, rukaba rugizwe n’abahanzi n’abandi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki ku isi.

Umuhango nyirizina wo kubashyira muri iyi nzu ndangamurage uteganyijwe ku wa 14 Ugushyingo 2026, ukazabera muri Peacock Theater i Los Angeles, ndetse ukazanyuzwa imbonankubone kuri ABC na Disney+.

Iyi gahunda ya Rock & Roll Hall of Fame yatangiye mu 1983 igamije guha icyubahiro abahanzi, abatunganya umuziki n’abandi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki w’isi.

Kugira ngo umuhanzi yemererwe, agomba kuba afite nibura imyaka 25 ibikorwa bye byarageze ku isoko.

Nubwo Fela Anikulapo Kuti yitabye Imana mu myaka 29 ishize, ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare rukomeye mu muziki mpuzamahanga.

Yashyizwe ku rutonde hamwe n’abandi bahanzi b’ibihangange barimo Queen Latifah, Celia Cruz, MC Lyte na Gram Parsons.

Fela Kuti, wavutse mu 1938 mu gihugu cya Nigeria, azwi nk’umwe mu bashinze injyana ya Afrobeats, ayikomora ku guhuza Jazz, Funk n’umuziki gakondo wa Yoruba.

Uretse ubuhanzi, yanabaye ijwi rikomeye mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Ubuzima bwe bwaranze n’ihangana rikomeye na Leta ya Nigeria, aho yafashwe inshuro zirenga 200, ndetse anahura n’igitutu cyatumye mu 1977 ava mu gihugu cye ajya mu buhungiro.

Nubwo yitabye Imana, umurage we ukomeje kubaho binyuze mu bahanzi b’iki gihe nka Burna Boy, bakomeje guteza imbere injyana yatangije.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *