Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse burundu ubucuruzi bwose bwo mu nyanja bwa Iran, mu gihe Perezida Donald Trump yagaragaje icyizere ko ibiganiro bigamije guhagarika intambara bishobora gusubukurwa mu minsi mike iri imbere.
Ibi byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bikomeza kugabanuka.
Trump yavuze ko ibiganiro hagati ya United States na Iran bishobora kongera kubera muri Pakistan mu minsi ibiri iri imbere.
Visi Perezida JD Vance, wayoboye ibiganiro byo mu mpera z’icyumweru bishize ariko ntibigere ku mwanzuro, yavuze ko afite icyizere ku cyerekezo ibyo biganiro bishobora gufata.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa ABC News, Jonathan Karl, Trump yagize ati: “Mu minsi ibiri iri imbere mushobora kubona ibintu bitangaje”.
Yongeyeho ko adatekereza ko bizaba ngombwa kongera igihe cy’agahenge kari kuzarangira ku wa 21 Mata.
Yagize ati: “Ibi bishobora kurangira mu buryo ubwo ari bwo bwose, ariko amasezerano ni yo meza kurusha ayandi kuko yatuma bongera kwiyubaka. Ubu bafite ubutegetsi bushya, kandi twamaze gukuraho intagondwa”.
Ku rundi ruhande, nubwo hari icyizere cy’ibiganiro, igikorwa cya Amerika cyo gufunga inzira z’ubucuruzi bwo mu nyanja kuri Iran gikomeje gukazwa.
Amato menshi akomeje gusubizwa inyuma, harimo tanker Rich Starry ifitwe n’Abashinwa ariko yashyiriweho ibihano na Amerika, yasubijwe inyuma igasubira mu Strait of Hormuz nyuma yo kuva mu Persian Gulf.
Admiral Brad Cooper, uyobora U.S. Central Command, yavuze ko ingabo za Amerika zahagaritse burundu ubucuruzi bwose bwo mu nyanja bwinjira cyangwa busohoka muri Iran, asobanura ko ari bwo shingiro ry’ubukungu bw’icyo gihugu ku kigero cya 90%.
Yagize ati: “Mu gihe kitarenze amasaha 36 kuva blockade itangiye, twahagaritse burundu ubucuruzi bwose bwo mu nyanja bwa Iran”.
Amakuru yatangajwe mbere n’ikinyamakuru The Wall Street Journal yagaragazaga ko Amerika yamaze gufata amato umunani atwara peteroli afitanye isano na Iran kuva iki gikorwa cyatangira.
Hagati aho, abayobozi bo muri Pakistan, Iran n’ibihugu byo mu karere k’Ikigobe cya Périse bagaragaje ko hari amahirwe ko ibiganiro byasubukurwa vuba, nubwo Iran yo itaratangaza igihe nyacyo bizaberaho.
rwandatribune.rw