Ishami ry’umuryanga w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riri gukora iperereza ku ndwara iri kwandura vuba yadutse mu Burundi imaze guhitana batanu
Iyi ndwara yabaye amayoberane OMS kubufatanye na leta ya Gutega bari mu iperereza ryo kumenya icyateje indwara itazwi imaze kwica abantu batanu naho abandi 35 bakayandura muri komine Mpanda, mu ntara ya Bujumbura, mu majyaruguru y’igihugu.
Mu itwngazo OMS yasohoye ivuga ko ibizamini byakorewe muri laburatwari byagaragaje ko iyo ndwara itari mu ndwara ziterwa na virusi, nka Ebola na Marburg.
OMS ivuga ko yamenyeshejwe iby’iyo ndwara itaramenyekana ku itariki ya 31 Werurwe 2026, ikaba yaragaragaye ahanini mu bantu bo mu rugo rumwe no mu bahuye na bo bya hafi.
Ibimenyetso by’iyo ndwara birimo guhinda umuriro, kuruka, gucibwamo, inkari zirimo amaraso, kugira umunaniro no kubabara mu nda, nk’uko OMS ibivuga.
Bamwe mu bayanduye banagaragaje ibimenyetso byo guhinduka umuhondo ku ruhu no kuba umuhondo imbere mu maso n’igabanuka ry’ingano y’amaraso mu mubiri.
Amagambo ya Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi Lydwine Baradahana yasubiwemo na OMS agira ati: “Nubwo ibyavuye mu bizamini by’Abaganga by’ibanze bitanga icyizere ku kuba bitarimo izi ndwara zikaze, iperereza rirakomeje n’umurava kugira ngo hamenyekane igitera iyi ndwara.”
“Ingamba zose za ngombwa zirafashwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kwirinda ikwirakwira rishobora kubaho.”
OMS ivuga ko itsinda rihuriweho ry’inzobere zo mu kigo cy’u Burundi cy’ibikorwa byihutirwa by’ubuzima rusange n’izo muri laboratwari nkuru y’igihugu ryoherejwe ahagaragaye iyo ndwara kugira ngo rifashe muri iryo perereza ririmo gukorwa.
Nsanzimana Pierre Celestin
Rwandatribune.rw