Amerika na Irani mu biganiro by’imbona nkubone byarimo n’umukwe wa Trump byabereye Islamabadi muri Pakistan byarangiranye nabi.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika James David Vance yavuze ko igihugu cye cyananiwe kumvikana na Irani ku masezerano nyuma y’ibiganiro bigamije amahoro byari byitezweho byinshi byabereye mu murwa mukuru Islamabad muri Pakistan.
Ibi JD Vance yabivugiye mu kiganiro n’Abanyamakuru avuga ko Irani yahisemo “kutemera ingingo za Amerika”, zo gusaba Irani guhagarika gukora Intwaro za kirimbuzi za Nikereyeli.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yavuze ko ibyo biganiro byari byimbitse ndetse yasabye Amerika kwirinda gusaba ibintu birenze urugero kandi binyuranyije n’amategeko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Vance yagize ati: “Twagiranye ibiganiro byinshi bifatika n’Abanya-Irani, iyo ni yo nkuru nziza, Inkuru mbi ni uko tutageze ku masezerano kandi ntekereza ko iyo ari inkuru mbi cyane kuri Irani kurusha uko yaba inkuru mbi kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
JD Vance yakomeje ati”Icyabaye gusa ni uko tutashoboye kugera aho Abanya-Irani bari kugira ubushake bwo kwemera ibyifuzo byacu.”
Vance yabwiye Abanyamakuru ati: “Ntekereza ko Amerika ari abantu boroshya ibintu cyane, twari abantu bemeraga cyane iby’uruhande rwa Irani.
Mu gusoza JD Vance yanavuze ko muri ibyo biganiro yavuganye na Perezida w’Amerika Donald Trump inshuro nyinshi,ati: “Sinzi inshuro navuganye na Trump, zaba nk’esheshatu, izirenga 10 ni izo navuganye nawe mu masaha 21 ashize.
Abatuye Isi yose bari biteze impinduka nziza muri ibi biganiro harimo n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ariko byarangiye amarwe yabo asubiye mu isaho.
Pierre Celestin Nsanzimana
rwandatribune.rw