AFC/M23: Ikibazo cya Congo Kinshasa na AFC/M23 cyasubiye aho cyaturutse ku mugabane w’ i Burayi

Nsanzimana Pierre Celestin
2 Min Read

Kuri uyu wa mbere i Geneve mu Busuwisi hateganijwe ibiganiro bigamije amahoro hagati y’umutwe wa AFC/M23 na Repubilika ya Demukarasi ya Congo.

 

Hari tariki 26 Gashyantare 1885 nibwo hashojwe n’inama ya Berlini mu Budage yari iyobowe na OTTO VON BISMARK wari Chansoliye w’Ubudage,iyi nama ikaba yari  igamije gukata umupaka w’u Rwanda na Congo bikozwe n’Abakoloni bigatera amakimbirane y’igihe kirekire.

Abanyaburayi noneho bibutse ko aribo bateje iki kibazo cya AFC/M23 na leta ya Congo Kinshasa n’u Rwanda, none ubu ikibazo bakigaruye iwabo i Burayi ngo bakivugutire umuti urambye kuko ari nabo bazi aho bapfundikiye ipfundo ryacyo n’iry’amahoro yo mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Ni impinduka nziza mu nzira ya Dipolomasi nyuma y’uko ibiganiro byose byagiye bikorwa nta musaruro ugaragara byatanze,none kuri ubu bigiye kubera aho ikibazo cyaturutse kuko Uburayi aribwo nyirabayazana w’ikibazo cya Congo na AFC/M23

Iyi ni inshuro ya cyenda haba ibiganiro nk’ibi aho ibiheruka byabereye i Doha muri Qatar, aho impande zompi zatashye zitumvikanye ku bibazo nyamukuru bisembura amakimbirane n’intambara imaze imyaka myinshi.

Intumwa za AFC/M23 ziyoboowe na Bwana Benjamin Mbonimpa, mu gihe intumwa leta zo ziyobowe na Sumbu Sita Mambu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’igihugu cya Qatar bakomeza gukora nk’abahuza, MONUSCO yo ikahaba nk’indorerezi.

Umutwe wa AFC/M23 uhora usaba Congo Kinshasa kurekura abarwanyi bawo bafunzwe na Kinshasa,kugarura impunzi zaheze ishyanga ndetsee no guhagarikka burundu ibitero bya Drones n’ingabo za leta, iz’Abarundi,Wazalendo na FDLR mu gihe leta ya Congo Kinshasa yo isaba AFC/M23 kurekura ibice yafashe byose nta mananiza igasubira mu ishyamba rya Nyiragongo.

Isi yose by’umwihariko Akarere k’ibiyaga bigari bategereje ikiza kuva mu biganiro bishyashya bigiye kubera bwa mbere ku mugabane w’Uburayi uzwiho kuba intandaro y’ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Congo birebana n’imbibi zo  Abanyaburayi bakase nabi bituma abaturage bo mu gihigu kimwe bisanga mukindi

Pierre Celestin Nsanzimana

Rwandatribune.rw

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *