Kuri uyu wa Mbere, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rudasanzwe muri Afurika, rukaba ari rwo rwa mbere runini agiriye mu mahanga kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika.
Amakuru aturuka i Vatican avuga ko uru rugendo ruzamara iminsi 10, rutangira ku wa 13 Mata rukazasozwa ku wa 23 Mata 2026.
Muri uru ruzinduko, azanyura mu bihugu bine ari byo Algeria, Cameroun, Angola na Guinea Equatorial.
Mu butumwa bwe, biteganyijwe ko azibanda ku bibazo by’ingenzi bireba isi muri iki gihe, birimo amahoro, ikibazo cy’abimukira, kurengera ibidukikije, guteza imbere urubyiruko ndetse n’imibereho myiza y’umuryango.
Urugendo rwatangiriye muri Algeria, aho azamara iminsi ibiri.
Uru ruzinduko rufite umwihariko kuko abaye Papa wa mbere usuye iki gihugu gituwe cyane n’abayoboke b’idini ya Islam.
Muri Algeria, azahura n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse anagirane ibiganiro n’abagize umuryango w’Abihayimana b’Aba-Augustinian.
Azanasura urwibutso rw’intambara y’ubwigenge yabaye hagati ya 1954 na 1962.
Icyakora, uru ruzinduko ruje mu gihe Papa Leo XIV amaze igihe gito cyane atangiye inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.
Yatorewe uyu mwanya mu mezi macye ashize, asimbuye uwari umubanjirije, ibintu byatumye isi yose imuhanze amaso itegereje kureba icyerekezo azana mu buyobozi bwe.
N’ubwo ataramara igihe kinini ku ntebe ya Papa, ibikorwa bye bya mbere byagaragaje ubushake bwo kwegera abakirisitu bo mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Abasesenguzi bavuga ko kuba yarahisemo gutangira ingendo ze mpuzamahanga agana muri Afurika bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari umugabane ufite abakirisitu benshi kandi ukomeje kugira uruhare runini mu mikurire ya Kiliziya Gatolika muri iki gihe.
Uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’Afurika, ndetse no gukomeza ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge n’ubufatanye hagati y’amadini n’ibihugu.
rwandatribune.rw