Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko ihangayikishijwe n’umubare uri kuzamuka w’Abanye-Congo basaba ubuhungiro, aho bivugwa ko uri kwiyongera ku muvuduko udasanzwe mu myaka mike ishize.
Minisitiri ushinzwe abimukira n’impunzi, Anneleen Van Bossuyt, yabigarutseho ku wa 13 Mata 2026, ubwo yatangizaga uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uru ruzinduko rugamije kuganira na Leta y’iki gihugu ku mpamvu zitera iri zamuka no gushakira hamwe ibisubizo birambye.
Imibare igaragaza ko abasaba ubuhungiro baturuka muri RDC biyongereye cyane: bavuye ku bantu 1,250 mu 2023, bagera kuri 2,500 mu 2025.
Mu mezi atatu ya mbere ya 2026 honyine, abarenga 450 bari bamaze gusaba ubuhungiro.
Minisitiri Van Bossuyt yagaragaje ko igiteye impungenge ari uko benshi muri abo bantu bavuga ko baturuka i Kinshasa, umurwa mukuru utarimo imirwano nk’iri mu burasirazuba bw’igihugu.
Ibi bituma habaho gushidikanya ku kuri kw’impamvu zitangwa, kuko ubusanzwe ubuhungiro buhabwa abahunga intambara, ihohoterwa cyangwa itotezwa rikomeye.
Yanatanze umuburo ku bashaka kujya mu Bubiligi bakoresheje amakuru atari yo, ashimangira ko hashyizweho ingamba zikakaye zirimo gufata abatanga amakuru y’ibinyoma, kubirukana no kubabuza serivisi zimwe na zimwe.
Yavuze ko ababikora bashobora no gusubizwa mu gihugu cyabo.
Nubwo bimeze bityo, impuguke zigaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma Abanye-Congo benshi bashaka kujya i Burayi, zirimo ubukungu buke, ubushomeri, imiyoborere idahagaze neza, ndetse n’umutekano muke ukomeje kugaragara cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Byongeye kandi, amateka u Bubiligi bufitanye na RDC nk’igihugu cyahoze ari ubukoloni bwabwo, n’imikoreshereze y’ururimi rw’Igifaransa, na byo bigira uruhare mu guhitamo iki gihugu.
Uruzinduko rwa Minisitiri Van Bossuyt rutegerejweho gutanga umusaruro mu gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi, cyane cyane mu kugenzura abimukira no gushaka ibisubizo by’igihe kirekire byafasha abaturage kubaho neza mu gihugu cyabo.
Abasesenguzi bemeza ko iki kibazo kidashobora gukemurwa n’ingamba z’igihe gito gusa, ahubwo gisaba ubufatanye bwimbitse hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu by’i Burayi, hagamijwe guteza imbere ubukungu, amahoro n’imiyoborere myiza.
rwandatribune.rw