Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye muri Mata 1994, u Rwanda rwarushijeho kwinjira mu icuraburindi rikomeye.
Mu gihe ubwicanyi bwakorwaga ku mugaragaro hirya no hino mu gihugu, Ingabo z’Ababiligi zirenga 450 zari mu butumwa bw’amahoro zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zisubira iwabo, zisiga abaturage bari mu kaga gakomeye.
Muri iyo minsi, ubwicanyi bwakomeje gufata intera ndende mu bice byinshi by’igihugu.
I Nyamata, Interahamwe n’abasirikare ba Leta bishe Abatutsi basaga 10,000 bari bahungiye muri Kiliziya, mu kibuga cyayo no mu nyubako ziyikikije. Uyu munsi, abarenga 45,000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata, rugaragaza ubukana bw’ayo mahano.
Mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubwicanyi bwakomeje gufata indi ntera.
Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu, hose muri Nyakabanda.
No ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga, aho benshi bari bahungiye bizeye kurokoka, na ho hiciwe Abatutsi.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje mu buryo ndengakamere.
Abatutsi bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kirambi (ubu iri mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza) bishwe bose.
No mu yahoze ari Komini Taba, hagati ya tariki ya 14 na 15 Mata 1994, Abatutsi biciwe ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu, icyakora, hari aho Inkotanyi zageraga zigatabara.
I Kiziguro, Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi 11 bari bajugunywe mu cyobo ariko batarapfa, zibakura mu maboko y’abicanyi.
Mu Karere ka Nyamagabe (ahahoze ari Komini Rukondo i Mbazi), Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini bose barishwe hagati ya tariki ya 14 na 15 Mata.
Mu Majyaruguru, i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, Interahamwe zakusanyaga Abatutsi mu nzu ya Nyiramana Agnes, bamara kuba benshi zikabica zikabajugunya mu mugezi wa Nyabarongo.
Kimwe mu bitero bikomeye byabaye kuri iyo minsi ni icyagabwe ku Kiliziya ya Kibeho, aho Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye. Interahamwe zabishe hafi ya bose, hasigara abarenga gato 2,000 barokotse.
Nyuma y’ayo mahano, Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi yasabye abarokotse guhunga berekeza i Butare cyangwa i Burundi, nubwo na we ubwe yaje kwicirwa i Butare.
Ibi bitero byari bifite abayobozi babigizemo uruhare rukomeye, barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abari bafite ububasha muri Leta y’icyo gihe.
Ahandi, nko kuri Kiliziya ya Nyange, abajandarume bashinzwe gucunga impunzi bategetse ko uzagerageza kuzigezaho ibiribwa na we yicwa. Aya yari amwe mu mayeri yakoreshejwe kugira ngo impunzi zicwe n’inzara mbere yo guterwa.
Hagati ya tariki ya 14 na 15 Mata kandi, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda (ubu iri mu Karere ka Nyaruguru). Mu Burengerazuba, i Kamembe, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu no ku Muhombori muri Gihombo.
Iyi nkuru igaragaza uko muri iyo minsi Jenoside yakajije umurego mu gihugu hose, mu gihe amahanga atigeze agira icyo akora gifatika cyo kuyihagarika, bigatuma ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bakomeza kwicwa urw’agashinyaguro.
rwandatribune.rw