Ntukirengagize Izi Mpinduka mu Nkari zawe: Zishobora Kuba Ikimenyetso cy’Indwara Zikomeye z’Impyiko

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Indwara z’impyiko akenshi zitangira bucece, ku buryo umuntu ashobora kutamenya ko arwaye kugeza igihe ikibazo gikomereye.

Imwe mu nzira z’ibanze umubiri ukoresha utanga ibimenyetso by’uko ufite ibibazo by’impyiko ni binyuze mu nkari.

Abaganga bagaragaza ko kwitondera impinduka zigaragara mu nkari bishobora gufasha gutahura indwara hakiri kare, bityo bikavurwa bitarakomera.

Kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ni inkari zirimo ifuro cyangwa ibibumbe byinshi.

Ibi bishobora guterwa n’uko hari poroteyine nyinshi zisohoka mu nkari, bikaba bishobora kugaragaza ko impyiko zangiritse.

Nubwo rimwe na rimwe ifuro rishobora kuba risanzwe, iyo rihoraho ni ngombwa kubyitaho no kugana muganga.

Ihindagurika ry’ibara mu nkari kubyitaho ni ingenzi Kandi ni ibyo kwitondera.

Inkari zijimye cyane, zitukura cyangwa zijya mu ibara rya pinki zishobora kugaragaza ko harimo amaraso.

Ibi bishobora guterwa n’indwara z’uruhago, amabuye yo mu mpyiko, cyangwa izindi ndwara zikomeye z’impyiko.

Nanone kandi, inkari zijimye cyane cyangwa zifite umunuko ukabije zishobora kugaragaza ubwandu mu ruhago cyangwa mu mpyiko.

Ikindi kimenyetso gikomeye ni impinduka mu nshuro umuntu yihagarika.

Kwihagarika kenshi cyane cyangwa gake kurusha ibisanzwe, cyane cyane nijoro, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko impyiko zitagikora neza.

Impyiko zifite uruhare rukomeye mu kuyungurura imyanda no kugenzura amazi ari mu mubiri, bityo impinduka mu mihagarikire zikaba ari impuruza ikwiye kwitabwaho.

Kubabara cyangwa kumva ubushye igihe wihagarika na byo bishobora kugaragaza ubwandu bw’impyiko.

Ku rundi ruhande, kugorwa no kwihagarika bishobora guterwa n’ikibazo cyo kuziba mu miyoboro y’inkari cyangwa kubyimba kw’uduce dufitanye isano n’impyiko.

Nubwo ibi bimenyetso byose bidahita bisobanura ko umuntu arwaye indwara zikomeye z’impyiko, abaganga bashimangira ko bitagomba kwirengagizwa.

Kwipimisha hakiri kare no kwisuzumisha kwa muganga bifasha gukumira ko ikibazo cyoroheje gihinduka indwara idakira.

Mu gihe ubonye impinduka zidasanzwe mu nkari zawe zikomeza kugaragara, ni byiza kwihutira kugana muganga.

Kwita ku buzima bw’impyiko ni ingenzi kuko zigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’umubiri wose.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *