Abaturage baturiye Mushaki babyukiye mu rusaku rw’amabombe yaterwaga mu birindiro bya AFC/M23
Isoko ya Rwandatribune iri muri ako gace ivuga ko drone zabyutse zisuka ibisasu mu birindiro bya M23 biri mu gace ka Mushaki ibyangirijwe bikaba bitaramenyekana.
Agace ka Mushaki gasanzwe kagenzurwa na M23 kandi kakaba kari kure yahabera intambara muri iki gihe twashatse kumenya icyo ibi bitero byaba byangije tugerageza kuvugana n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki k’umurongo wa telephone ntitwamubona,turakomeza kubikurikirana.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw