EU Igiye Guhagarika Inkunga Yafashaga Ingabo z’u Rwanda Muri Mozambique

Nsanzimana Pierre Celestin
3 Min Read

Inkunga ya miliyoni €20 yatangwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku ngabo za Rwanda Defence Force ziri mu butumwa bwo kurwanya inyeshyamba muri Cabo Delgado izarangira muri Gicurasi 2026, mu gihe European Union iri gusuzuma ingaruka z’ibihano bya Amerika.

 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, European Union, watangaje ko inkunga yateraga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umutekano muri Mozambique izarangira muri Gicurasi 2026, kandi ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo kuyongera nkuko ikinyamakuru bloomberg.com/news dukeshya iyi nkuru kibivuga.

 

Iyi nkunga yari igamije gufasha ibikorwa by’ingabo za Rwanda Defence Force zoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado, ahari umutungo munini wa gaz karemano kandi hakaba harabaye ibikorwa by’inyeshyamba zifitanye isano na Islamic State.

 

Mu 2024, EU yemeye gutanga inkunga ya miliyoni €20 (hafi miliyoni $23) mu rwego rwa gahunda yitwa European Peace Facility. Iyo nkunga yagombaga gufasha mu kugura ibikoresho by’umutekano ku basirikare n’ibikoresho by’ikorwa rya gisirikare.

 

Icyakora, umuvugizi wa EU yavuze ko inkunga zatangiye mu 2022 no mu 2024 zizarangira muri Gicurasi 2026, kandi ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo kuyongera.

 

Iki cyemezo kije mu gihe Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, United States Department of the Treasury, iherutse gufatira ibihano ingabo za RDF ndetse n’abayobozi bane bakuru bazo. Amerika ivuga ko zashyigikiye kandi zikorana n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo.

 

EU yatangaje ko iri gusesengura ingaruka z’ibi bihano bya Amerika, nubwo hataramenyekana niba bizagira ingaruka ku butumwa bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

 

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu 2021 nyuma y’uko inyeshyamba zagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Palma, hafi y’ahari umushinga munini wa gaz uri gutezwa imbere na sosiyete y’Abafaransa TotalEnergies.

 

Uwo mushinga wa LNG ufite agaciro ka miliyari $20, kandi ufatwa nk’umwe mu mishinga minini y’ingufu muri Afurika. Indi sosiyete ya Amerika, ExxonMobil, nayo iri guteza imbere umushinga munini wa gaz muri ako karere.

 

Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari ibihano, ibihugu byinshi bifite inyungu muri uwo mushinga wa gaz bitifuza ko ibikorwa by’umutekano muri Cabo Delgado byahungabana, kubera ko uwo mutungo wa LNG uri kurushaho kugira akamaro ku isoko mpuzamahanga.

 

Nsanzimana P.Celestin

Rwandatribune

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *