RDC: Dipolomasi mu Gihirahiro:AFC/ M23 na Kinshasa, Amasezerano yo Guhererekanya Imfungwa Yaheze mu Magambo

Florentine Icyitegetse
4 Min Read

Urugendo rw’amahoro rushingiye ku biganiro bya Doha rukomeje guhura n’imbogamizi, nyuma y’uko igihe cy’iminsi 10 cyari cyahawe impande zihanganye kirangiye nta mfungwa n’imwe irekurwa.

 

Ibi byakurikiye ibiganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi hagati ya tariki ya 13 na 17 Mata 2026, byari byitezweho kongera icyizere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

 

Ibi biganiro byahuje abahagarariye Guverinoma ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23, byitabiriwe kandi n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nubwo byari byitezweho umusaruro ugaragara, kugeza ubu ntacyo byahinduye ku bibera ku rugamba.

 

 

Mu myanzuro y’ingenzi yari yafatiwe i Montreux harimo irekurwa ry’imfungwa ryagombaga gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 10, hagamijwe kubaka icyizere hagati y’impande zombi, nyamara, igihe cyarangiye nta na rumwe mu mpande rwigeze rushyira mu bikorwa ibyo rwemeye.

 

Amakuru aturuka ku mpande zitandukanye agaragaza ko nubwo urutonde rw’imfungwa rwari rwaramaze gutangwa no kugenzurwa na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), nta cyakozwe.

Muri izo mfungwa, izigera kuri 311 zafatwaga nk’iza M23, mu gihe 166 zashyirwaga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

 

Imirwano irakomeje, gushinjanya birushaho gukara

Mu gihe dipolomasi isa n’iyadindiye, ku rugamba ho ibintu bikomeje kuba bibi.

Impande zombi zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

 

Ku ruhande rwa FARDC, batangaje ko barashe drone bavuga ko yari iy’ingabo z’u Rwanda, ikaba yarakoraga igikorwa cy’igitero mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibi byasobanuwe nk’ikimenyetso cy’uko hari ibikorwa bikomeje guhungabanya umutekano.

 

Naho AFC/M23 yo ivuga ko ingabo zifatanyije na Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye mu duce twa Gakenke na Mikenke, zikoresheje drones z’intambara, ibintu bavuga ko ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.

 

Igenzura ry’ihagarikwa ry’imirwano ntiriratangira

Indi ngingo yari ikomeye mu byari byemejwe ni ugushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’ihagarikwa ry’imirwano, aho itsinda rihuriweho ryagombaga gutangira akazi ku wa 24 Mata 2026.

Gusa, ibyo ntibyabaye kubera umutekano muke ukomeje kugaragara no kudahuza kw’impande zombi.

 

MONUSCO yari yagaragaje ko hari ibisabwa mbere y’uko iri genzura ritangira, birimo guhagarika ikoreshwa rya drones z’intambara, kwirinda guhungabanya GPS, kwemerera abakozi bayo kugenda bisanzuye no kurinda ibibuga by’indege.

 

Guverinoma yizeza amahoro, ariko urugendo ruracyari rurerure

Nubwo ibi bibazo byose bikomeje, Guverinoma ya RDC ikomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza ibyo yiyemeje.

Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, yatangaje ko hari gahunda yo gukomeza ibiganiro no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kugarura amahoro, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

 

Icyakora, abasesenguzi bagaragaza ko hari icyuho gikomeye hagati y’ibivugirwa mu biganiro bya dipolomasi n’ibibera ku rugamba.

Kuba nta gihinduka kigaragara nyuma y’iminsi myinshi y’ibiganiro, bishimangira ko urugendo rw’amahoro rukiri rurerure kandi rusaba ubufatanye n’ubushake busesuye bw’impande zose.

 

Mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zose kubahiriza amasezerano, amaso yose ahanzwe ku bizakurikiraho, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje kuba mu buzima bugoye bwatewe n’intambara idashira.

 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *