Intambara yo Muri Irani Ikomeje Gukomeretsa Ubukungu Bwo Muri Amerika y’Epfo n’Iyo Hagati

Florentine Icyitegetse
4 Min Read

Nubwo agahenge hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani kakomeje kubahirizwa, ingaruka z’iyo ntambara ziracyagaragara mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo muri Amerika y’Epfo n’iyo hagati.

 

Kuzamuka kw’ibiciro bya lisansi, igabanuka rya serivisi z’ubwikorezi rusange, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze nk’amatoritilla, biri gushyira igitutu ku miryango myinshi itigeze igira uruhare muri iyo ntambara.

 

Abasesenguzi bavuga ko n’iyo iyo ntambara yarangira vuba, ingaruka zayo ku bukungu bw’ibi bihugu zizakomeza kumvikana igihe kirekire.

Ikigo mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyagaragaje ko isi ishobora guhura n’ibura rya peteroli muri uyu mwaka, bikaba byanatera ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku isi hose.

 

Muri Arijantine, igihugu cyari kimaze igihe gihangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro, ubu kiri kongera guhura n’indi mbogamizi.

Guverinoma iyobowe na Perezida Javier Milei ivuga ko intambara yo muri Irani iri mu bituma ibiciro bikomeza kuzamuka.

 

Ibiciro bya lisansi byazamutseho hejuru ya 20%, bituma serivisi z’imodoka rusange zigabanuka kubera igiciro cya mazutu cyazamutse.

Abagenzi benshi bavuga ko igihe bamara mu ngendo cyikubye kabiri, kandi imirongo y’abategereje imodoka yabaye myinshi cyane.

 

Ibihugu byinshi byo muri Amerika yo hagati nka Kosta Rika, biterwa n’ibikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze, byibasiwe cyane.

Abaturage bavuga ko igihe cyose lisansi izamutse, ibiciro byose bihita bizamuka, harimo n’ibiribwa n’ingendo.

 

Inganda zikora pulasitiki nazo zahuye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho fatizo, bikaba bigira ingaruka ku bicuruzwa byinshi bya buri munsi.

 

Perezida Claudia Sheinbaum yavuze ko nubwo ibiciro bya lisansi byazamutse cyane, inflasiyo ikiri ku rugero rushobora kugenzurwa.

Gusa abakora amatoritilla batangaje ko bashobora kongera ibiciro kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho.

 

Mexique itumiza hafi 75% bya gaz n’igice cya lisansi ikoresha muri Amerika, ibintu bituma igira intege nke ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

 

Nubwo Ecuador ari igihugu gikungahaye kuri peteroli, abaturage bacyo ntibarokotse izamuka ry’ibiciro.

Lisansi yarenze amadorari 3 kuri litiro, ibintu bitari byigeze bibaho mbere.

 

Abatwara imodoka zitwara abagenzi bavuga ko abakiriya bagabanutse kubera ibiciro byazamutse, bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

 

Muri Haiti, igihugu gisanzwe gifite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa, izamuka ry’ibiciro bya lisansi riri kongera ubukana bw’iki kibazo. Abaturage barenga miliyoni 5.8 bari mu bibazo bikomeye byo kubona ibiribwa bihagije.

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) rivuga ko izamuka ry’ibiciro rishobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa mu kugabanya inzara.

 

Abahanga mu bukungu bagaragaza ko nubwo ibihugu bimwe bishobora kungukira mu kuzamuka kw’ibiciro bya peteroli, abaturage bazakomeza guhura n’ibiciro biri hejuru cyane, cyane cyane ku bicuruzwa bitumizwa hanze nka lisansi na mazutu.

 

Ibi bishobora gutuma ubukungu butazamuka vuba, bikagabanya amahirwe y’akazi no kudindiza izamuka ry’imishahara.

 

Intambara yo muri Irani irerekana uburyo amakimbirane mpuzamahanga ashobora kugira ingaruka ku bihugu bitabigizemo uruhare.

 

Ku baturage bo muri Amerika y’Epfo n’iyo hagati, ubuzima burushaho gukomera, kandi hari impungenge ko ibi bibazo bishobora kumara igihe kirekire kurusha uko byari byitezwe.

 

 

Rwarinda Gaston 

 

rwandatribune.rw

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *