Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kujya rutekereza ku ngaruka z’igihe kirekire zishobora guterwa n’ibyo rushyira ku mbuga nkoranyambaga, birinda ko ibyo rwandika cyangwa rukora kuri internet byazagira ingaruka ku buzima bwarwo cyangwa ku bazarukomokaho.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije kurwanya ikoreshwa ry’inzoga z’ibyuma.
Dr. Murangira yavuze ko imbuga nkoranyambaga zitagomba guhinduka ahantu abantu bajya gushyira hanze ibibazo byabo bwite cyangwa ubuzima bwabo bwite, kuko amakuru yamaze kujya kuri internet ashobora kuguma ahabikwa igihe kirekire.
Yagaragaje ko hari abantu bajya kuri izo mbuga bagatanga ubuhamya ku byo banyuzemo, nyamara hari amakuru ashobora kuba atagikwiye kumenywa n’abana babo cyangwa abandi bazabakomokaho mu gihe kizaza.
Ati: “Ntabwo imbuga nkoranyambaga zakorewe kujya kuvuga ibibazo byawe bwite. Hari ibyo waciyemo umwana wawe adakwiye kumenya […] Internet ntijya yibagirwa.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa bishobora kurushyira mu byaha, cyane cyane ibikorwa bishobora gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikagira ingaruka zirambye.
Ati: “Ibyo utakorera mu ruhame, kuki ujya kubikorera ku mbuga nkoranyambaga? Atukana bakamuhemba.”
Dr. Murangira kandi yashishikarije urubyiruko kureba imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ushobora gukoreshwa mu bikorwa byubaka, aho kuzikoresha mu bikorwa bishobora kubakururira ibibazo mu gihe kiri imbere.
Yibukije ko Leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu ikoranabuhanga no mu bikorwa bigamije kurushaho korohereza abaturage gukoresha ikoranabuhanga, bityo ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu buryo bwubaka.
Yasoje asaba urubyiruko kwitwararika ibyo rusiga kuri internet, kugira ngo abazarucomokaho batazazagira ipfunwe cyangwa isoni kubera ibikorwa byarwo byasizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Rwandatribune.rw