Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Burundi: Impaka ku Gisokozo Cy’Umugore wa Perezida Ndayishimiye Zakuruye Ibisobanuro
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
AMAKURUPOLITIKE

Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: October 28, 2026 10:26 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Bamporiki Édouard yongeye guhabwa inshingano z’ubuyobozi nyuma y’imyaka isaga ine avuye mu mirimo ya Leta, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Izi nshingano nshya yazihawe na perezida Paul Kagame mu mpinduka mu myanya y’ubuyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, nk’uko byagaragajwe n’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Bamporiki yakiriye neza icyizere yongeye kugirirwa, ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wamugiriye icyizere cyo kongera kumuha inshingano.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bamporiki yagaragaje ko atazapfusha ubusa amahirwe ahawe, avuga ko ibyabaye mu gihe cyashize bizamubera isomo mu kurinda icyizere yongeye kugirirwa.

Ku wa 5 Gicurasi 2022, Bamporiki yahagaritswe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, nyuma y’uko hari ibyo yagombaga kubazwa byari biri gukorwaho iperereza.

Ku wa 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Nyuma yo kujurira, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Kwakira 2024, Perezida Kagame yamuhaye imbabazi, bituma ava mu igifungo yari arimo.

Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugamije kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’amahoro mu Banyarwanda.

Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 1996, ukaba uhuriza hamwe abayobozi bari muri Guverinoma n’abahoze muri yo, hamwe n’abo bashakanye.

Kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango ni inshingano nshya Bamporiki ahawe nyuma y’igihe atari mu myanya y’ubuyobozi bwa Leta.

Mu gihe yakiriye izi nshingano, ubutumwa bwe bugaragaza ko azi ko icyizere yongeye kugirirwa gisaba ubushishozi n’imyitwarire iboneye.

Rwandatribune.rw

Get More Information On AI Global Class

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Next Article Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUTABERA

Uganda: Uwahoze Ayobora CMI, Maj Gen James Mugabe Birungi, Yongeye Gufungwa by’Agateganyo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: Haracyari Urujijo ku Makuru y’Iyinjira ry’Umuzalendo Ndarumanga Muyololo Mbao Muri AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abakandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa Batangiye Gushyira Hanze Amabanga ya Politiki

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abasenateri ba Amerika Basabye Washington Kongera Imbaraga Mu Gushakira Amahoro RDC n’u Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?