Abasenateri batanu ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, bamusaba gusobanura uko ubutegetsi bwa Amerika bukomeje gukoresha dipolomasi mu gukemura amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu ibaruwa yo ku wa 25 Kamena 2026, Abasenateri Chris Van Hollen, Tim Kaine, Cory Booker, Peter Welch na Jeff Merkley bavuze ko bakomeje gukurikirana ikibazo cy’umutekano hagati ya RDC n’u Rwanda, banibutsa ko bari barandikiye Rubio bwa mbere muri Ugushyingo 2025 kuri iki kibazo.
Bagaragaje ko nubwo amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu Ukuboza 2025 agamije kugabanya amakimbirane, imirwano yakomeje mu burasirazuba bwa RDC.
Bavuga ko umutwe wa M23 wakomeje kwagura ibice ugenzura, ibintu bavuga ko byatumye umubare w’abahitanwa n’imirwano ndetse n’abahunga ingo zabo ukomeza kwiyongera, bashingiye ku makuru yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye n’inzego z’ubutabazi.
Muri iyo baruwa, banagarutse ku bihano Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b’u Rwanda muri Werurwe 2026, basaba kumenya niba byaragize uruhare mu kugabanya amakimbirane n’icyo ubutegetsi bwa Amerika buteganya gukora mu rwego rwo gushyigikira amahoro.
Basabye kandi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika gutanga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, uruhare rwa Amerika mu biganiro by’amahoro ndetse n’ingamba ziri gufatwa mu kurinda abasivili.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yakomeje guhakana ibirego biyishinja gushyigikira umutwe wa M23, ivuga ko icyo ishyize imbere ari ukurinda umutekano w’igihugu, cyane cyane kubera ibikorwa by’umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC.
Gusa, raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakomeje kuvuga ko hari ibimenyetso by’ubufasha u Rwanda ruha M23, ibyo Kigali yakomeje kwamaganira kure.
Iyi baruwa igaragaza ko bamwe mu basenateri ba Amerika bakomeje gusaba Washington kongera uruhare rwayo mu gushakira amahoro akarere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati y’impande zirebwa n’aya makimbirane bikomeje.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw