Umuhuzabikorwa wa politiki w’Ihuriro rya AFC-M23, Corneille Nangaa, yasabye Perezida w’u Burundi akaba na Perezida uriho w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Évariste Ndayishimiye, kugira uruhare mu gutuma ubufasha bw’ubutabazi bugera ku baturage bo mu misozi miremire ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nangaa yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, avuga ko abaturage bo muri aka gace bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Nangaa yavuze ko muri Minembwe hakomeje kugaragara ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, avuga ko ubufasha bugenewe abaturage butabageraho uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari ikibazo gikomeye cy’ubutabazi kiri kubera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane i Minembwe, ariko kikaba gikomeje kwirengagizwa.
Gukomeza gukumira ubufasha bwoherezwa muri aka gace bituma abaturage b’abasivili batabona ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.”
Nangaa yavuze ko, nk’uko abibona, abantu ibihumbi muri ako gace bamaze gushyirwa mu kaga ko kubura ibyo kurya, kwibasirwa n’indwara ndetse n’ibindi bibazo by’ubutabazi. Yavuze kandi ko hari abantu bapfa buri munsi.
Uyu muyobozi wa AFC-M23 yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kuba ari bwo butuma iki kibazo gikomeza, anavuga ko Abanyamulenge ari bo by’umwihariko bibasirwa.
Yagize ati: “Nshinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba ari bwo nyirabayazana w’iki kibazo, ndetse no kwibasira mu buryo bwihariye Abanyamulenge.
Nta mpamvu ya gisirikare cyangwa iya politiki ishobora gutuma abagore, abagabo n’abana babuzwa ibiribwa n’ubuvuzi.”
Nangaa kandi yasabye ko inzira z’itangwa ry’ibiribwa n’ibindi bikoresho zifungurwa, kugira ngo ubufasha bugere ku baturage babukeneye.
Yasabye Perezida Évariste Ndayishimiye, nk’umuyobozi uriho w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira uruhare mu gukemura iki kibazo no gutuma abaturage bo muri Minembwe babona ubufasha bw’ibanze.
Ati: “Harakenewe ubutabazi bwihutirwa. Inzira z’itangwa ry’ibikoresho n’ubufasha bw’ubutabazi zigomba gufungurwa bidatinze.
Ndasaba Perezida Évariste Ndayishimiye, nka Perezida uriho wa AU, gutuma aba Banyekongo babona ubu burenganzira bw’ibanze.”
Nangaa yavuze kandi ko ubuzima bw’abaturage bo mu misozi miremire ya Minembwe buri mu kaga, ashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kugira uruhare mu bibazo byugarije ako gace.
Ibi Nangaa abitangaje mu gihe amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, ku wa Gatanu zongeye kugaba ibitero ku midugudu imwe n’imwe bivugwa ko igenzurwa na Twirwaneho mu misozi miremire ya Minembwe.
Minembwe ni agace ko muri Kivu y’Amajyepfo, gatuwe cyane n’Abanyamulenge, kakomeje kurangwa n’umutekano muke n’imirwano hagati y’impande zitandukanye zihanganye muri ako karere.
Rwandatribune.rw