Kugaruka kwa FDLR muri Kazaroho, Iparisi na Bukombo biteje umutekano muke n’impungenge mu baturage.
Abaturage bo mu bice bya Tongo, Kabizo na Bukombo, muri Teritwari ya Rutshuru, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano nyuma y’amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR bongeye kugaragara muri ako gace.
Abo baturage bavuga ko ibikorwa by’abarwanyi n’ibindi bibazo by’umutekano muke bikomeje kubahangayikisha, ndetse bamwe bakaba batangiye gusaba ko M23 yabafasha guhangana n’ikibazo bavuga ko giterwa na FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba FDLR bongeye kugaragara mu bice bya Kazaroho, Iparisi na Bukombo.
Abaturage bavuga ko muri ibyo bice hamaze kugaragara ibikorwa birimo kwambura abaturage imitungo, ibintu bavuga ko byongereye ubwoba n’impungenge mu baturage.
No mu gace ka Tongo, abaturage bavuga ko abarwanyi bari baravuye muri ako gace bongeye kugaruka. Bavuga ko nyuma y’ayo makuru hagiye hakurikiraho ibikorwa byo kwambura abaturage imitungo, cyane cyane mu bice bikikije umuhanda werekeza Kazaroho.
Mu minsi ishize kandi, muri Rutshuru havuzwe imirwano mu gace ka Karengera no mu bindi bice bya Bwito, birimo Murambi, Kaborozi, Kitwayovu, Shonyi, Mungangi na Kanyatsi.
Gusa, amakuru arambuye ku byabaye muri iyo mirwano, cyane cyane ku mubare w’abishwe, abakomeretse cyangwa abafashwe, ntaragenzurwa ku buryo bwigenga.
Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko icy’ingenzi kuri bo ari ukubona umutekano uhamye no kurindwa ibikorwa by’abitwaje intwaro, mu gihe amakuru y’imirwano n’ibikorwa by’umutekano muke akomeje guteza impungenge mu bice bitandukanye bya Rutshuru.
Rwandatribune.rw