Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Uruhinja Rwitabiriye Inama y’Abaminisitiri ba EU, Bitangaza Benshi
AMAKURUMU MAHANGA

Uruhinja Rwitabiriye Inama y’Abaminisitiri ba EU, Bitangaza Benshi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 26, 2026 4:07 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Luxembourg habereye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize European Union yiga ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ariko icyakuruye amaso ya benshi si ibyari ku murongo w’ibyigwa, ahubwo ni uruhinja rwagaragaye rwicaye muri iyo nama.

Uruhinja rwari kumwe na nyina, Romina Pourmokhtari, Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Sweden.
Yazanye umwana we w’umuhungu witwa Adam mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugaragaza ko umubyeyi ashobora gukomeza inshingano ze z’akazi ataretse no kwita ku mwana.

Abateguye inama bemeje ko ari ubwa mbere mu mateka ya EU uruhinja rwitabiriye inama y’Abaminisitiri, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’impinduka mu buryo inzego za politiki zitekereza ku mibereho y’ababyeyi.

Romina Pourmokhtari yavuze ko yashakaga kwerekana ko iyo igihugu gifite politiki nziza ishyigikira ababyeyi, bishoboka guhuza inshingano z’akazi no kurera abana.
Yongeyeho ko uruhare rw’ababyeyi bombi, cyane cyane se w’umwana, rugira akamaro mu gutuma ibyo bishoboka.

Muri Suède, ababyeyi bahabwa ikiruhuko cyishyurwa kigera ku mezi 16 nyuma yo kubyara cyangwa kwakira umwana, politiki ifatwa nk’imwe mu ziteye imbere ku Isi mu gushyigikira imiryango.
Iyi gahunda ya Romina yakiriwe mu buryo butandukanye.
Hari abayibonye nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere uburinganire no gushyigikira ababyeyi bakora imirimo yo ku rwego rwo hejuru, mu gihe abandi bayifashe nk’ikimenyetso cy’impinduka zigenda zigaragara mu mikorere y’inzego za politiki zo ku rwego mpuzamahanga.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Knowless Yafashije Rachel Kongera Kugira Icyizera Cy’Ubuzima
Next Article Abanye-Congo Batangiye Gusubira i Goma Nyuma yo Gufatirirwa i Rusumo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Amerika Yafatiye Ibihano Uruganda Rutunganya Zahabu rwo mu Rwanda, Ishinja Gufasha AFC/M23

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

AFC/M23 Yaciye Amarenga yo Kwivana Mu Biganiro Bya Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 Bifite Abagore Benshi Kurusha Abagabo ku Isi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Rwanda, DRC and UNHCR Sign New Agreement to Accelerate Voluntary Refugee Repatriation

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?