Kiliziya Gatolika yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo guca mu muryango no kwirukana bamwe mu bapadiri ndetse n’abandi bakirisitu bari mu ihuriro rya Society of St. Pius X, nyuma yo gushinjwa kwigomeka ku buyobozi bwa Papa Leo XIV no gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko ya Kiliziya.
Nk’uko byatangajwe n’urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe inyigisho z’ukwemera, uyu muryango ukorera mu Busuwisi wari umaze igihe ushinjwa gutandukira inyigisho zemewe na Vatican ndetse no kwitandukanya n’ubuyobozi bwa Papa.
Gushyiraho abasenyeri nta ruhushya rwa Papa byabaye intandaro
Iki cyemezo gikomeye cyafashwe nyuma y’uko muri Nyakanga uyu muryango watangaje ko wagize abapadiri bane abasenyeri, mu gikorwa cyakozwe nta burenganzira bwa Papa bubihereye.
Abo bashyizwe mu nshingano z’ubusenyeri barimo Marc Hanappier, Michel Poinsinet de Sivry, Michael Goldade na Pascal Schreiber.
Vatican ivuga ko icyo gikorwa ari icyaha gikomeye cyane mu mategeko ya Kiliziya, kuko ububasha bwo gushyiraho abasenyeri ari ubwa Papa wenyine, hagamijwe kurinda ubumwe bwa Kiliziya ku isi yose.
Ingaruka z’icyemezo
Ubuyobozi bwa Kiliziya bwatangaje ko abagize uyu muryango, barimo abapadiri n’abakirisitu bawushyigikiye ku mugaragaro, bashyizwe mu cyiciro cy’abitandukanyije na Kiliziya.
Ibi bivuze ko batemerewe gutanga cyangwa guhabwa amasakaramentu nk’ugushyingirwa, ubugererwa n’andi, kugeza igihe bazicuza bakisubiraho.
Abasenyeri bari barashyizweho binyuranyije n’amategeko na bo batangajwe ko baciriweho iteka hamwe n’abandi bapadiri bane bahawe izo nshingano mu buryo budakurikije amategeko ya Kiliziya.
Uyu muryango uzwiho kutemera bimwe mu byemezo by’Inama Nkuru ya Kiliziya ya Vatican II, ukaba unaharanira gusubira mu migenzo ya kera, harimo gukoresha Misa y’Ikilatini gusa.
Vatican ishimangira ko iki cyemezo kigamije kurinda ubumwe bw’Idini Gatolika n’umuco waryo wubakiye ku ntumwa za Yezu Kirisitu, no gukumira gutandukana mu muryango wa Kiliziya ku isi hose.
Rwandatribune.rw