Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yatanze raporo ye ya mbere imbere y’Akanama k’Umutekano ka Loni, agaragaza ko umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, nubwo hari imbaraga zishyirwa mu biganiro by’amahoro n’imbaraga z’amahanga.
Mu ijambo rye, Swan yavuze ko intambara n’umutekano mucye bikomeje kwiyongera mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo ndetse na Ituri, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zitandukanye zikomeje kurwanira ibice bitandukanye.
Yagaragaje ko abaturage bakomeje kuba mu bihe bikomeye birimo ubwicanyi, kwimurwa mu byabo ku bwinshi, no kubura ubufasha bw’ibanze, asaba ko ibikorwa byo kurinda abasivili byahabwa umwanya wa mbere.
Swan yanagarutse ku biganiro biri kubera i Doha bigamije gushaka amahoro arambye, avuga ko hari intambwe zimwe zagezweho ku bijyanye n’agahenge, ariko ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kubishyira mu bikorwa ku butaka.
Yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki bukomeye ku mpande zose kugira ngo amasezerano n’imyanzuro mpuzamahanga bijye mu bikorwa, bitabaye amagambo gusa.
Iyi raporo ya James Swan ije mu gihe ubukana bw’ibibazo bya politiki n’amategeko hagati ya RDC n’u Rwanda bukomeje kwiyongera.
Mu minsi ishize, Guverinoma ya Kinshasa yaregeye u Rwanda mu International Court of Justice (ICJ), irushinja kugira uruhare mu makimbirane n’umutekano mucye umaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ruvuga ko nta shingiro bifite.
Iki kirego cya RDC cyatumye umwuka wa dipolomasi urushaho gukomera, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje guterwa inkunga n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bigamije gushaka igisubizo kirambye.
Ibiganiro by’amahoro bikomeje n’igitutu cy’intambara zidahagarara
Nubwo hari ibiganiro biri gukorwa i Doha n’ahandi, imirwano ntirahagarara burundu mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, ibintu bituma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigorana.
Abasesenguzi bavuga ko raporo ya James Swan ishobora kongera igitutu ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo, kugira ngo zubahirize imyanzuro y’Akanama k’Umutekano ka Loni, cyane cyane iyerekeye guhagarika imirwano no kurinda abasivili.
Mu gihe intambara, ibiganiro by’amahoro n’intambara ya dipolomasi biri kugenda icyarimwe, uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba mu bibazo bikomeye by’umutekano, bikaba bisaba igisubizo kirambye kirenze amagambo n’imyanzuro y’inama.
Rwandatribune.rw