Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rikomeje gushidikanya ku hazaza h’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, rivuga ko uburyo umuryango mpuzamahanga witwara ku byo ushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bushobora gutuma ritakaza icyizere muri iyo gahunda y’ubuhuza.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X ku wa 27 Kamena 2026, AFC/M23 yavuze ko Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro, harimo n’ayasinyiwe i Doha, ariko ikavuga ko ibyo bitigeze bikurikiranwa cyangwa ngo byamaganwe n’umuryango mpuzamahanga.
Uyu mutwe ushinja umuryango mpuzamahanga gukoresha icyo wise “ibipimo bibiri”, uvuga ko igitutu n’ibihano bikomeje kwerekezwa kuri AFC/M23 gusa, mu gihe ibyo ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa bititabwaho mu buryo bungana.
AFC/M23 yongeye gushinja Leta ya RDC gukomeza ibikorwa byo kwibasira Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo n’Abanyamulenge, ivuga ko umuryango mpuzamahanga udashyira imbaraga zihagije mu gukumira ihohoterwa ivuga ko rikorerwa abo baturage.
Nubwo iri huriro ritatangaje ku mugaragaro ko rivuye mu biganiro bya Doha, ryagaragaje ko rishobora kutongera kubyizera niba ibyo rivuga ko ari ukurenga ku masezerano no kubogama bikomeje kwirengagizwa.
AFC/M23 ivuga ko amahoro arambye atagerwaho igihe impande zose zitafatwa mu buryo bungana, ikavuga ko kudahana ibyo ishinja Leta ya Kinshasa bishobora gukomeza kudindiza urugendo rw’ibiganiro by’amahoro.
Kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, Leta ya RDC yari itaratangaza icyo ivuga ku itangazo rya AFC/M23.
Mu bihe byashize, Kinshasa yakomeje gushinja AFC/M23 n’u Rwanda guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe u Rwanda rwakomeje kwamagana no guhakana ibyo birego.
Mwizerwa Ally
rwandatribune.rw