Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yiyemereye ko ariwe watanze itegeko ryo gufunga ibinyamakuru bya NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatumye hafungwa ibitangazamakuru birimo NTV Uganda, Spark TV ndetse na Daily Monitor.
Nk’uko bitangazwa, NTV Uganda na Spark TV byahise bihagarika ibiganiro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko inzego z’umutekano zigose ahakorera ikigo cya Nation Media Group (NMG) ari nacyo nyiri ibi bitangazamakuru.
Ibi byakurikiye kandi ubutumwa bwa Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, aho yavugaga ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ibyo bitangazamakuru, anagaragaza ko hari gahunda yo gukaza ingamba ku bitangazamakuru bivuga ku buyobozi bukuru bw’igihugu.
Mu butumwa bwe, yagize ati “Muzehe (Perezida Museveni) yemeye gahunda yanjye yo gufunga NTV na Monitor. Tugiye kubishyira mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko inkuru mbi ku gihugu zigomba kujya zinyuzwa mu buyobozi bwe mbere yo gutangazwa.
Ati “Kuva ubu inkuru mbi kuri Uganda zigomba kubanza kwemezwa n’ibiro byanjye. Muri Uganda ntabwo nemera ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Itangazamakuru rigomba guhabwa umurongo n’abaharaniye impinduramatwara.”
Gen Muhoozi yategetse ko ibi bitangazamakuru bitazongera gufungurwa hatabonetse uburenganzira bwe.
NTV Uganda, Spark TV na Daily Monitor bibarizwa muri Nation Media Group Uganda, ikigo gikomeye mu itangazamakuru muri aka karere.
Imiryango mpuzamahanga ikomeje kwamagana iki gikorwa ivuga ko kinyuranye n’itegeko nshinga,mu gihe abasesenguzi mu bya Politiki bakomeje kwibaza uburyo umuhuhungu wa Perezida Museveni yivanga mu buyobozi bwite bwa Leta ya Uganda akagera naho yivanga mu mikorere y’itangazamakuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw