Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Ubusesenguzi:Haribazwa impamvu  Perezida Ndayishimiye atatumiwe mu nama ya G7 hagatumirwa Perezida wa EAC Wiliam Ruto?
POLITIKEUncategorized

Ubusesenguzi:Haribazwa impamvu  Perezida Ndayishimiye atatumiwe mu nama ya G7 hagatumirwa Perezida wa EAC Wiliam Ruto?

ALLY Ally
Last updated: June 21, 2026 7:27 pm
ALLY Ally
Share
SHARE

Kuba igihugu cy’uBurundi kiri mu bihugu bikennye kw’isi byaba ariyo ntandaro yatumye Perezida Evariste Ndayishimiye adatumirwa mu nama ya G7 ,bityo abateguye inama bakaba barasanze kuzana na Perezida Ndayishimiye muri iyi nama byaba biteye ipfunwe.

Mu gihe Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ari we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bamwe mu bakurikiranira hafi ibya dipolomasi bibajije impamvu atagaragaye mu bayobozi batumiwe mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa.

Iki kibazo cyabaye kinini cyane nyuma y’uko bamwe mu bayobozi baturutse muri Afurika n’ahandi ku isi bitabiriye iyo nama, mu gihe Perezida w’Afurika yunze ubumwe  we atayigaragayemo. Byatumye hibazwa niba ubuyobozi bwa AU bukiri ikintu gikomeye mu maso y’ibihugu bikomeye ku isi, cyangwa niba hari ibindi bipimo biruta umwanya umuntu afite.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko G7 ikunze gutumira ibihugu ifiteho inyungu za dipolomasi, ubukungu cyangwa umutekano, aho kureba gusa imyanya abayobozi bafite mu miryango mpuzamahanga, ni muri urwo rwego, Kenya, Afurika y’Epfo cyangwa Nigeria bikunze kugira ijwi rinini kubera uburemere bwabyo mu bukungu no mu bucuruzi mpuzamahanga.

Abasesenguzi mu bya Poltiki bamwe bavuga ko  ubukene bw’u Burundi waba bwarabaye inkomyi mu itumirwa rya Perezida Ndayishimiye , nubwo ayoboye Afurika yunze ubumwe .

U Burundi buri mu bihugu bikennye cyane ku isi kandi ntibufite uruhare runini mu ishoramari cyangwa ubucuruzi mpuzamahanga ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye bya Afurika.

Ariko hari n’abatemeranya n’iyo myumvire,bo bavuga ko kuba Ndayishimiye ayoboye AU byari bikwiye kumuha umwanya mu nama nk’iyi, kuko aba ahagarariye umugabane wa Afurika ufite abaturage barenga miliyari 1.4, aho kureberwa gusa ku bipimo by’ubukungu bw’igihugu cye.

Nubwo nta gisubizo kirambuye kiratangwa ku mpamvu nyakuri zatumye adatumirwa, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki:

Ese isi y’uyu munsi iha agaciro imyanya y’ubuyobozi mpuzamahanga, cyangwa iha umwanya munini ibihugu bifite imbaraga z’ubukungu n’inyungu za geopolitike?

Icyo ni ikibazo gishobora gukomeza kugibwaho impaka mu gihe Afurika ikomeje gushaka ijwi rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na Afurika y’Epfo Bigiye Gukuriraho Visa Abaturage
Next Article Israel Refuses to Leave Lebanon: Are Trump’s Iran Peace Efforts Falling Apart Before They Begin?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Ese Intambara Yo Mu Burasirazuba Bwa RDC Iri Hafi Kurangira? Icyo Abasesenguzi Bavuga Ku Biganiro Bya Washington na Doha

By
ICYITEGETSE Florentine
Uncategorized

Is the War in Eastern DR Congo Nearing Its End? What Analysts Say About the Washington and Doha Peace Talks

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na Jordanie Byahuje Imbaraga Mu Guteza Imbere Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Kinshasa:Tshisekedi Yakiriye Ndayishimiye mu Biganiro by’Umutekano

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?