
Kuba igihugu cy’uBurundi kiri mu bihugu bikennye kw’isi byaba ariyo ntandaro yatumye Perezida Evariste Ndayishimiye adatumirwa mu nama ya G7 ,bityo abateguye inama bakaba barasanze kuzana na Perezida Ndayishimiye muri iyi nama byaba biteye ipfunwe.
Mu gihe Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ari we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bamwe mu bakurikiranira hafi ibya dipolomasi bibajije impamvu atagaragaye mu bayobozi batumiwe mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa.
Iki kibazo cyabaye kinini cyane nyuma y’uko bamwe mu bayobozi baturutse muri Afurika n’ahandi ku isi bitabiriye iyo nama, mu gihe Perezida w’Afurika yunze ubumwe we atayigaragayemo. Byatumye hibazwa niba ubuyobozi bwa AU bukiri ikintu gikomeye mu maso y’ibihugu bikomeye ku isi, cyangwa niba hari ibindi bipimo biruta umwanya umuntu afite.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko G7 ikunze gutumira ibihugu ifiteho inyungu za dipolomasi, ubukungu cyangwa umutekano, aho kureba gusa imyanya abayobozi bafite mu miryango mpuzamahanga, ni muri urwo rwego, Kenya, Afurika y’Epfo cyangwa Nigeria bikunze kugira ijwi rinini kubera uburemere bwabyo mu bukungu no mu bucuruzi mpuzamahanga.
Abasesenguzi mu bya Poltiki bamwe bavuga ko ubukene bw’u Burundi waba bwarabaye inkomyi mu itumirwa rya Perezida Ndayishimiye , nubwo ayoboye Afurika yunze ubumwe .
U Burundi buri mu bihugu bikennye cyane ku isi kandi ntibufite uruhare runini mu ishoramari cyangwa ubucuruzi mpuzamahanga ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye bya Afurika.
Ariko hari n’abatemeranya n’iyo myumvire,bo bavuga ko kuba Ndayishimiye ayoboye AU byari bikwiye kumuha umwanya mu nama nk’iyi, kuko aba ahagarariye umugabane wa Afurika ufite abaturage barenga miliyari 1.4, aho kureberwa gusa ku bipimo by’ubukungu bw’igihugu cye.
Nubwo nta gisubizo kirambuye kiratangwa ku mpamvu nyakuri zatumye adatumirwa, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki:
Ese isi y’uyu munsi iha agaciro imyanya y’ubuyobozi mpuzamahanga, cyangwa iha umwanya munini ibihugu bifite imbaraga z’ubukungu n’inyungu za geopolitike?
Icyo ni ikibazo gishobora gukomeza kugibwaho impaka mu gihe Afurika ikomeje gushaka ijwi rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw