U Rwanda na Jordanie byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere serivisi z’ubuziranenge, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano azibanda ku bufatanye mu guteza imbere serivisi z’ubuziranenge, ibijyanye no gupima no kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, gutanga ibyemezo by’ubuziranenge, kubaka ubushobozi bw’inzego zibishinzwe ndetse no koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Jordanie.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, James Ngango, mu gihe ku ruhande rwa Jordanie yashyizweho umukono n’umuyobozi uhagarariye Jordan Standards and Metrology Organization (JSMO).
Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzarushaho kongerera ubushobozi ibigo bishinzwe ubuziranenge muri ibyo bihugu byombi, bugafasha ibicuruzwa kubahiriza ibisabwa ku masoko mpuzamahanga ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Jordanie.
Rwandatribune.rw