Thursday, 2 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ebola Yo muri RDC Yageze mu Bufaransa, Umuganga wa Mbere Yanduye
AMAKURUMU MAHANGA

Ebola Yo muri RDC Yageze mu Bufaransa, Umuganga wa Mbere Yanduye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 24, 2026 2:29 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cyabonye umurwayi wa mbere wanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, icyorezo kimaze igihe gihangayikishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uwanduye ni umuganga w’Umufaransa wari uherutse kwitabira ibikorwa by’ubutabazi muri RDC. Yahise ashyirwa mu kato mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, mu gihe inzego z’ubuzima zatangiye gushakisha abantu bose bahuye na we kugira ngo harebwe niba nta bandi yaba yaranduje.

Ebola ya Bundibugyo yatangajwe bwa mbere muri RDC muri Gicurasi 2026, aho kugeza ubu abantu barenga 1,000 bamaze kuyandura, mu gihe abarenga 270 bamaze guhitanwa na yo. Iki cyorezo cyanageze muri Uganda, aho hamaze kubarurwa abanduye 20 n’abapfuye babiri.

Impuguke mu by’ubuzima zikomeje kugaragaza impungenge zishingiye ku cyuho kiri mu gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi muri RDC. Umuyobozi wa Afurika CDC, Jean Kaseya, aherutse gutangaza ko abantu barenga 26,000 bakekwaho kuba barahuye n’abanduye Ebola bataramenyekana aho baherereye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo rivuga ko imibare y’abanduye ishobora kuba iri hejuru y’itangazwa kubera ibibazo biri mu gukurikirana icyorezo ku buryo buhagije.

Nubwo Ebola yamaze kugera mu Bufaransa, ubuyobozi bw’iki gihugu bwemeza ko ibyago byo gukwirakwira kw’iyi ndwara mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikiri hasi.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC:FDLR Yongeye Kwegerezwa Umupaka w’u Rwanda?
Next Article Gakenke: Umunyeshuri Akurikiranyweho Gukomeretsa Umwarimu Amujombye Ikaramu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ofisiye wa Israel Yapfiriye mu Mirwano na Hezbollah Muri Lebanon

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGA

Iminsi 14 Gusa Yari Ihagije ngo Umuherwe Musk Ave ku Ntebe ya Tiliyari

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Keir Starmer Yeguye

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?