U Rwanda na Afurika y’Epfo byageze ku masezerano yo korohereza abaturage b’ibihugu byombi ingendo, aho biteganyijwe ko mu gihe kitarenze umwaka umwe abafite pasiporo zisanzwe bazaba bemerewe kugenderana badasabye visa.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yabereye mu mujyi wa Johannesburg.
Ibihugu byombi byavuze ko iki cyemezo kigamije koroshya urujya n’uruza rw’abaturage, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.
Abayobozi bavuga ko ari indi ntambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Rwanda na South Africa.
Aya masezerano aje ashimangira umwuka mushya umaze igihe ugaragara hagati y’ibihugu byombi nyuma y’igihe cyaranzwe n’ubwumvikane buke mu rwego rwa dipolomasi.
Abasesenguzi bemeza ko gukuraho visa bishobora kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kongera umubare w’abakerarugendo no gufungurira abashoramari amahirwe mashya ku mpande zombi.
rwandatribune.rw