Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > PSF mu Ntara y’Amajyaruguru Irifuza Kubaka Icyanya Cyahariwe Imurikagurisha gusa.
AMAKURUUBUKUNGU

PSF mu Ntara y’Amajyaruguru Irifuza Kubaka Icyanya Cyahariwe Imurikagurisha gusa.

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 3, 2026 6:21 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Abagize Urugaga rw’abakorera PSF mu Ntara y’Amajyaruguru, barifuza ko hashyirwaho icyanya cyahariwe imurikagurisha, kubera ko abikorera bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kumurika ibyo bakora ari nako abitabira Ibikorwa by’imurikagurisha bagenda baba benshi.

Ibi Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas, yabisabye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo bari mu birori byo gusoza ku mugaragaro imurikagurisha ry’iminsi 15 ryateguwe n’urugaga rw’abakorera PSF mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni Imurikagurisha ryatangiye tariki 19/08/2026 risozwa kuri 02/09/2026 aho ryitabiriwe n’abikorera batandukanye baturuka mu turere tunyuranye tw’Intara y’amajyaruguru, hamwe no muzindi Ntara n’umujyi wa Kigali, ndetse no mu bihugu bya Afurika.

Tugengwenayo Théonas Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati:”Turifuza kubona icyanya cyihariye cyateguriwe igikorwa nk’iki, Kandi bizaba ari byiza dukurikije Aho iterambere ry’akarere ndetse n’uyu mujyi riri kugana”.

Yakomeje avuga Kandi ko urugaga rw’abikorera rwizeza ubuyobozi bw’ Intara y’Amajyaruguru kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guhindura ubukungu barushaho gukora ishoramari ritanga umusaruro, guhanga imirimo, ndetse no gutanga serivisi nziza ari nako baharanira gukora no gucuruza ibifite ubuziranenge.

Ni ikifuzo cyakiriwe neza n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice wari witabiriye ibi birori byo gusoza kumugaragaro iri murikagurisha nkuko na none yanabyitabiriye mu kurifungura, maze avuga ko ari igitekerezo cyiza kandi bashyigikiye ko iki cyanya kigomba kuboneka mu gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi wa Musanze.

Yagize ati:”Ni igitekerezo natwe twari tumaze iminsi twifuza ko twagira ahandi dukorera kandi hisanzuye hagenewe imurika gusa, Kandi twatangiye kubivugana n’ubuyobozi bwa PSF ku rwego rw’igihugu rero badusezeranyije ko mu gihe cya vuba baratwoherereza ikipe idufasha mu gutegura inyigo natwe dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze tukaba twaratangiye gutekereza aho twashyira iyo site.”

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko ubu bamaze kurambagiza ahantu nka hatatu cyangwa hane batekereza gushyira iki cyanya, kandi ko bitazatinda kuko babisabye nabo bari babifite mu bitekerezo, ndetse ashimangira ko icyifuzo ari uko mu myaka ibiri iri imbere iki cyanya kizaba cyamaze kuboneka bitewe n’uko na Sitade ikorerwamo Expo uyu munsi nayo izaba irimo kwimurwa.

Ni inkuru nziza kandi yumvikanye neza mu matwi y’abikorera bakomeje kugaragaza isura nziza y’umujyi wa Musanze, aho Habiyambere Jean Uhagarariye Samsung 250 akaba n’ Umuyobozi wa PSF mu karere ka Musanze yavuze ko bifuza kubaka icyanya cyiza kandi kigezweho kijyanye n’igihe kuburyo ngo abamurika bazajya baza bashyiramo ibintu byabo gusa muri Stands ntakindi bakoze cyo kubaka.

Iri murikagurisha ry’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ribaye nshuro ya 16, aho ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 212, barimo abanyarwanda195, abanyamahanga 17 baturuka mu bihugu bitandukanye by’ Afurika Aho bamuritse ibikorwa by’inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga, imyidagaduro, utubari na resitora ndetse na serivisi za leta zirimo gufotora abazahabwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.

RAFIKI Kabenga

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Chad: Umugaba w’Ingabo Zirwanira Mu Kirere Avugwa mu Mugambi wo Guhirika Ubutegetsi Muri Niger
Next Article Gen Muhoozi Kainerugaba Yasabye Imbabazi Abahutu Nyuma y’Amagambo Yabibasiraga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURU

RDRC Yongeye Guhuza Abana Bahoze mu Mitwe Yitwaje Intwaro n’Imiryango Yabo

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

RDC: FARDC n’AFC/M23 Batangije Urwego Ruhuriweho Rugenzura Iyubahirizwa ry’Agahenge

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUAMATANGAZO

Abanyeshuri 7,188 Bakopeye Ibizamini Bya Leta Bagiye Kubisubiramo, MINEDUC Isaba ko Ababyihishe Inyuma Bahanwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?