Ikibuga cy’indege cya Bunia, giherereye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kizakomeza guhagarika ingendo z’indege z’ubucuruzi kugeza tariki ya 8 Gashyantare 2027.
Icyo cyemezo cyatangajwe n’Ikigo gishinzwe iby’indege muri RDC (RVA), binyuze mu ishami ryacyo rishinzwe amakuru ajyanye n’imikorere y’indege.
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara ku wa 8 Ugushyingo 2026, iki kigo cyamenyesheje abakoresha ikibuga cy’indege cya Bunia ko ingendo zose z’ubucuruzi zerekeza kuri icyo kibuga cyangwa zihakomoka zizakomeza guhagarikwa kugeza kuri iyo tariki.
Iki cyemezo gifitanye isano n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola, cyatangajwe muri RDC ku nshuro ya 17 tariki ya 15 Gicurasi 2026.
Gusa, iri hagarikwa ry’ingendo ryakomeje guteza impaka mu nzego zitandukanye za Ituri, cyane cyane mu bacuruzi n’abanyapolitiki bavuga ko ribangamira ubukungu bw’iyo ntara.
Umunyapolitiki Luc Malembe yavuze ko iki cyemezo gisa n’igishaka kuniga ubukungu bwa Ituri, asaba Minisiteri y’Ubwikorezi kugisubiramo.
Lucien Muliri, umucuruzi akaba n’umwarimu muri kaminuza zitandukanye zo muri Ituri, na we yavuze ko asanga Bunia itagomba gufatwa mu buryo butandukanye n’utundi turere twahuye na Ebola.
Radio Okapi ivuga ko amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima agaragaza ko abandura Ebola bashya muri Ituri bagenda bagabanuka mu byumweru bishize. Ibi byatumye bamwe bibaza impamvu ingendo zikomeje guhagarikwa kugeza mu mwaka utaha.
Icyakora, igihe iki cyemezo kizavugururirwa kizaterwa n’isuzuma ry’uko icyorezo gihagaze n’inama z’inzego zibishinzwe.