Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, Dr Emile Bienvenu wahoze ayobora Rwanda FDA na Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, washinze uruganda Ingufu Gin Ltd, bongeye kwitaba urukiko.
Aba bombi bari imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho bari kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 3 Nzeri 2026 cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo.
Ubujurire bwabo bwatanzwe ku wa 7 Nzeri 2026, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bakurikiranwa bafunzwe, mu gihe bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Ntihanabayo Samuel, Prof. Emile Bienvenu n’abandi 11 bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, mu gihe abandi batatu muri 16 bari baburanye barekuwe.
Ibikubiye mu myanzuro y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri ubu bujurire nabyo biracyategerejwe.
Rwandatribune.rw